Digiqole ad

Colombia : Abana 31 bahiriye mu modoka bava gusenga

Mu majyaruguru y’igihugu cya Colombia abana 31 bahiriye mu modoka yari ibatwaye ibavanye gusenga abandi 24 barakomereka bikomeye, ibi byabaye ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2014 ubwo imodoka barimo yafatwaga n’inkongi y’umuriro nk’uko bitangazwa na Croix-Rouge muri ako gace.

Imodoka yari itwaye abana yarahiye irakongoka
Imodoka yari itwaye abana yarahiye irakongoka

Muri iyi mpanuka abana 24 barakomeretse bikomeye n’undi muntu umwe bari kumwe muri iyo modoka yahiriye hafi y’umujyi wa Fundacion mugace kitwa Magdalena.

Umuryango w’abatabazi wa Coix-Rouge uvuga ko abakomeretse bakirembejwe n’ibikomere by’ubushye ndetse ngo muribo harimo abarembye cyane.

Imibare ya mbere yagaragazaga abantu bagera kuri 20 bapfuye. Mu gikorwa cyo kwiyamamaza, Perezida w’igihugu cya Colombia Juan Manuel Santos yavuze ko abapfuye bari abana bo mu idini ry’Abapenekisiti.

Imodoka yari itwaye abana bato bafite kuva kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka umunani, ku gicamunsi cyo ku cyumweru yaje gufatwa n’inkongi ahitwa Fundacion irashya yose irakongoka nk’uko Polisi yaho ibivuga.

Nyuma haje kubaho ubutabazi bwo kureba ababa barokotse iyo mpanuka, abo bana bakaba bari bavuye gusenga.

Nta makuru nyayo y’icyaba cyarateye iyo mpanuka, n’umushoferi w’iyo modoka yaburiwe irengero nyuma y’impanuka gusa ngo mbere hari abari bamubonye afite ijerekani irimo risasi (essence) mbere y’impanuka gusa ntibazi icyo yari agamuje kuyikoresha.

Polisi mbere impanuka ikiba yari yatangaje ko gushya kw’imodoka byatewe n’ibibazo bya tekiniki.

7sur7

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko wamanawe! ibi nibiki birikuba koko?ubwose tuvugeko uwo muyobozi waruyoboye icyo kinyabiziga iyo njerekani yaratwaye yarayifitiye umugambi wo kuba yamufasha ngwahitane intama zawe koko?babyeyi babo baziranenge nimwihangane.

Comments are closed.

en_USEnglish