Minisiteri y’Itumanaho mu gihugu cya Centarfurika yakuyeho ubutumwa bugufi kubera impamvu z’umutekano nyuma y’imvururu mu mujyi wa Bangui. Ubutegetsi bwa Centrafurika bwakuyeho ibyo kohererezanya ubutumwa bugufi kuri za telefoni mu rwego ngo rwo gukumira abantu bashakaga gukora imyigaragambyo rusange yamagane umutekano muke uri muri iki gihugu. Minisiteri y’Itumanaho itangaza ko ubu butumwa bwakuweho kuko buhungabanya […]Irambuye
Mu ijambo yavugiye i Varsovie muri Pologne, Perezida w’Amerika yavuze ko ibihe by’ubutegetsi bw’ibihangange bikandamiza ibindi bihugu ndetse n’ibigaragaza igihihagararo byarangiye. Avuga ko amayeri y’Uburusiya yo gushaka kwigarurira Ukraine adakwiye muri iki kinyejana. Ibi yabivugiye mu isabukuru ya kwishimiraga imyaka 25 ubutegetsi bwa Gikomisiti busenyetse muri Pologne ubu kikaba kigendera kuri Demokarasi. Obama yatangaje ko […]Irambuye
Joseph Olita, umunyakenya wamenyakanye cyane muri filimi akina nka Idi Amini, umunyagitugu wayoboye Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa mbere azize intwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso i Siaka muri Kenya. Olita wari ugeze ku myaka 77, yamenyekanye cyane muri filimi yitwa Rise and Fall of Idi Amin akinamo nka Isi Amini Dada, Olita umugabo wapimaga icyo […]Irambuye
Igisasu cyaturikiye hagati mu bafana kuri stade ku cyumweru nimugoroba ubwo bariho bareba umupira mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Abantu barenga 40 bitabye Imana nk’uko bitangazwa n’inzego za Police zaho. Ni agahinda nanone muri Nigeria aho amaraso akomeje kumeka mu bikorwa nk’ibi by’iterabwoba. Boko Haram ikekwaho iki gikorwa ntabwo yigeze yigamba iki gitero cyabereye mu […]Irambuye
Abarwanyi bagera ku 105 ba FDLR nibo bonyine bazanye n’imbunda zigera ku 100 bavuga ko bamashyize ibirwanisho hasi, umuhango wo kwakira aba barwanyi babereye ku ishuri ribanza rya Kateku hagati y’uduce rwa Walikale na Lubero muri Kivu ya ruguru. Uyu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bivugwa ko ubu ufite abarwanyi bagera ku 1 […]Irambuye
Ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa gatanu nibwo umuriro wibasiye isoko ry’agateganyo rya Kayanza riri mu majyaruguru y’U Burundi nyuma yo kurasa kwabayeho kwahitanye umucuruzi muri iri soko wishwe n’abantu batamenyekanye. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi aravuga ko ibibatsi by’umuriro byakwirakwiriye vuba vuba ahacururizwa hose abantu barebera barimo abacuruzi, abayobozi ndetse n’abashinzwe umutekano. Imodoka yo […]Irambuye
Hashize iminsi imirwano ya hato na hato ishyamiranya umutwe wa FDLR n’uwa Maï-Maï Cheka muri Kivu ya ruguru mu gace ka Walikale. Inzu nyinshi z’abaturage n’amashuri ngo byatwitswe na FDLR nk’uko kuri uyu wa kane byemejwe na bamwe mu bahatuye. Ku rundi ruhande ariko FDLR ngo irashyira intwaro hasi kuri uyu wa gatanu tariki 30 […]Irambuye
Biragoye kubita abakilistu nubwo ariko bo biyita, intambara mu baturage muri Centre Africa ikomeje kwishingikiriza amadini ya Islam na gikilistu. Itsinda ry’urubyiruko ruvuga ko ari abakilistu rwateye ku musigiti rwangiza ibirimo byose rufunga imihanda iganayo rutwika amapine mu nzira. Ni mu murwa mukuru wa Centre Africa i Bangui. Bikurikiye igitero cy’abo mu mutwe wa Seleka […]Irambuye
Ibihugu by’u Rwanda, Ethiopia na Kenya bizohereza ingabo zigera ku 2500 muri Sudani y’Epfo mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumye “Nations Mission in South Sudan (UNMISS)” kugira ngo bajye kurinda abaturage b’abasivili. Ibi bikaba byagarutsweho na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’abibumbye Samantha Power. Samantha yashimye ibi bihugu uko ari bitatu (Rwanda, […]Irambuye
Senateri Roméo Dallaire wigeze kuyobora ingabo zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu myaka 20 ishize, ariko kuva mu mwaka wa 2005 akaba yari Umusenateri muri Sena ya Canada aratangaza ko tariki 17 Kamena azava mu Nteko Ishinga Amategeko akajya gukora ibikorwa by’ubugiraneza cyane cyane mu gufasha abana binjizwa mu gisirikare no kurwanya Jenoside. Mu […]Irambuye