Dr Col Kizza Besigye niwe watorewe kuzahangana na Yoweli Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu zaba umwaka utaha. Besigye yari ahanganye na Gen Maj Mugisha Muntu bombi bo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC). Abagize inteko rusange ya FDC batoye Besigye ku manota 718 kuri 289 ya Muntu. Aya matora yari ahagarariwe na Dan Mugarura […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu, abagabo bane barafashwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo basomerwe ibyo bakurikiranyweho. Aba barimo Sergent Major Cadeau Bigirumugisha, n’abapolisi batatu aribo Mathias Miburo, Rénovat Nimubona na Philbert Niyonkuru. Burundi Iwacu dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana bari ba maneko bashya […]Irambuye
Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo na CNN aravuga ko Al Shabab yahitanye ingabo za Uganda zigize umutwe wa AMISOM bagera kuri 45. Itangazo rya Al Shabab ryo rwemeza ko bishe abagera kuri 50. Si ubwa mbere Al Shabab yigamba kwica zimwe mu ngabo za AMISOM kuko mu mezi ashize uyu mutwe washyize kuri Twitter urutonde […]Irambuye
Abayobozi b’idini ya Islam ‘Imams’ bo mu gihugu cya Tanzania bari barashimuswe bari kumwe n’umushoferi ukomoka muri Congo Kinshasa, tariki 2 Kanama mu mwaka ushize, mu gace ka Rutshuru barekuwe berekwa inzego z’ibanze ku wa mbere w’iki cyumweru. Amakuru y’irekurwa ryabo yatangajwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, avuga ko abo bakuru b’idini ya Islam batandatu bakomoka muri […]Irambuye
Urubanza rwe rwatangiye ku gasusuruko kuri uyu wa 02 Nzeri i La Haye mu Buholandi ku kicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Gen Ntaganda amaze gusomerwa umwirondo n’ibyaha 18 aregwa byose yabigaramye. Mu byo aregwa yasomewe harimo ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutera abasivili, gusahura, gutera abasivili guhunga, gutera ahantu harinzwe, kwinjiza abana batarageza imyaka 15 […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha “International Criminal Court (ICC)” rukorera i Hague ruratangira kuburanisha urubanza rwa Bosco Ntaganda. Urubanza ruri bwifashishwemo n’ururimi rw’ikinyarwanda uyu munyecongo avuga. Bosco Ntaganda, Umunye-congo wavukiye mu Kinigi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, yabaye mu mitwe inyuranye yarwanyaga ubutegetsi bwa Congo, ari naho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha ubwo […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa 01 Nzeri muri Tanzania baratangira mu ngiro itegeko rihana ibyaha bifashishije ikoranabuhanga birimo cyane cyane gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, iterabwoba ryifashishije ikoranabuhanga. Gusa abo mu by’uburenganzira bwa muntu bakavuga ko ari ibintu bibangamiye ubwisanzure bwa rubanda mu gutanga ibitekerezo muri iki gihe cyegereje amatora muri Tanzania. Saidi Kalunde wo […]Irambuye
Umuvugizi w’Umunyamabanga wa Leta wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Mark Toner yasabye Ubushinwa kutazakira President Omar El Bashir wa Sudani uteganya kuzifatanya n’Abashinwa kwizihiza ku nshuro ya gatatu batsinze Ubuyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. USA ivuga ko nta gihugu cyagombye gutumira cyangwa ngo cyakire Bashir kubera impapuro mpuzamahanga zo kumufata yashyiriweho na ICC. Minisitiri […]Irambuye
Inzego z’umutekano za Tanzaniya zatangaje ko zataye muri yombi abantu 38 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Abafashwe kandi bavugwa uruhare mu bitero byibasiye inzego za Polisi ya Tanzaniya mu minsi ishize. Abo batawe muri yombi bafatanywe imbunda 10, amasasu 387, gerenade ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya Suileman Kova yeretse abanyamakuru ziriya […]Irambuye
Abantu bitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateze igico itsinda ry’abasirikare bashinzwe gucungera umutekano w’umukuru w’igihugu, batandu muri bo bahita bahasiga ubuzima, abandi barakomereka. Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya DRCongo, ngo abo basirikare bashinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu bari munzira bajya gufata amafunguro, baza kwisanga imodoka barimo yaguye mu gico cy’abantu bafite […]Irambuye