Digiqole ad

Somalia: Al-Shabaab yishe abasirikare ba Uganda barenga 40

 Somalia: Al-Shabaab yishe abasirikare ba Uganda barenga 40

Abarwanyi ba Al Shabab barigamba igitero bagabye muri Kenya

Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo na CNN aravuga ko Al Shabab yahitanye ingabo za Uganda zigize umutwe wa AMISOM bagera kuri 45. Itangazo rya Al Shabab ryo rwemeza ko bishe abagera kuri 50.

Abarwanyi ba Al Shabab barigamba igitero bagabye mu ngabo za Uganda ziri muri AMISOM
Abarwanyi ba Al Shabab barigamba igitero bagabye mu ngabo za Uganda ziri muri AMISOM

Si ubwa mbere Al Shabab yigamba kwica zimwe mu ngabo za AMISOM kuko mu mezi ashize uyu mutwe washyize kuri Twitter urutonde rw’abasirikare 50 b’u Burundi bari muri AMISOM wishe ubaguye gitumo.

Al Shabab yarahiriye kuzihorera ku bihugu byose byohereje ingabo zabyo muri Somalia kuyirwanya kuko ngo baje kuyishotora kandi bagatera ubwoko bwa Allah.

Nyuma y’ibyabaye ejo, umugabo w’ingabo za Uganda, Gen Katuma Wamala yahise ajya Mogadishiu kufata mu mugongo abarokotse nubwo atatinzeyo nk’uko The Monitor yabyanditse.

Gusa ngo yabasezeranyije kuzagaruka vuba bishoboka bakigira hamwe icyakorwa.
Abarwanyi ba Al Shabab baguye gituma abasirikare ba Uganda bagize icyitwa Uganda Battle Group 14 kiri ahitwa Janaale.

Umwe mu basirikare bakuru ba UPDF( igisirikare cya Uganda) witwa Major Obbo avuga ko imibare itangazwa na Al Shabab ari amakabyankuru agamije kumvisha isi ko ikomeye.

Gusa ubu ngo UPDF iri kuganira n’Umuryango wa Africa(African Union) ngo barebe imibare bakwemeranywaho y’abasirikare ba Uganda bishwena Al Shabab babone kuyitangaza mu buryo budasubirwaho.

Umugaba mukuru wa UPDF , Gen Wamala Katumba
Umugaba mukuru wa UPDF , Gen Wamala Katumba yasuye ingabo ze muri Somalia

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Murase al shabab mushishikaye ishire burundu cg mutahe murye iminyigi mwirenze kanyanga nkuko bibaranga.

    Ataribyo al shabab ntikina irabamarira kw’icumu !!!!

    Hari inyoni itaribwa mwa barundi na bagande na ba kenya mwe erega !!

    Iyo affaire mwagiye yo ni rya nkurye !!

    Urore yuko Kigali itabirebera kure.

    • Jya ugira umutima w’impuhwe, ntukavugire ku bagize ibyago.
      Imana ikubabarire, Amen

  • Ubundi babaretse bakayobora igihugu cyabo uko babyumva buriya siukubavogera kweri babakuye kubutegetsi bwigihugu cyabo bareke bakiyobore uko babyumva nicyabo

  • Pole sana ku babuze ababo

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish