Uganda: Besigye niwe uzahangana na Museveni mu matora muri 2016
Dr Col Kizza Besigye niwe watorewe kuzahangana na Yoweli Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu zaba umwaka utaha.
Besigye yari ahanganye na Gen Maj Mugisha Muntu bombi bo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC). Abagize inteko rusange ya FDC batoye Besigye ku manota 718 kuri 289 ya Muntu.
Aya matora yari ahagarariwe na Dan Mugarura kandi yari yitabiriwe n’abarwanashyaka 1,043.
Dr Col Besigye azaba kandi ahagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryiswe Democratic Alliance rizahangana na National Resistance Mouvement rya Museveni.
Uyu mugabo wahoze ari muganga bwite wa President Museveni yabwiye abari bamaze kumutora ko akazi ari kenshi kandi gakomeye bityo ko nibakorana bazagera ku ntsinzi.
Iyi iraba ari inshuro ya gatatu Besigye agerageza gusimbura Museveni ku butegetsi kuko ebyiri za mbere yagiye atsindwa.
Ubu barateganya kuzongera guhura mu byumweru biri imbere banonosore uko bazabyitwaramo.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Yewe ndabona Besigye atajya ava ku izima gusa azatsinda aruko Museveni yavuyemo umwuka otherwise ntamuperezida wo muri Africa ujya atsindwa akiri ku butegetsi. Ahubwo wenda nategereze naba uwakabiri azaba Prime Minister
Niyo bapfa kugerageza uwo Mugisha Muntu afazari naho Kiza we ntazabona na 10% y’amajwi yabazatora !!!
Am the only person to succeed M7
arikose ububibagiwe uko kiriya gihugu cyarikimeze uriya musaza atarajyakubutegetsi
Mus7 oyeee!! nobody 2 go ahead of u