Digiqole ad

Tanzaniya: 38 bakekwaho iterabwoba batawe muri yombi

 Tanzaniya: 38 bakekwaho iterabwoba batawe muri yombi

Police ya Tanzania ngo yafashe abo ikekaho gukora iterabwoba

Inzego z’umutekano za Tanzaniya zatangaje ko zataye muri yombi abantu 38 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Abafashwe kandi bavugwa uruhare mu bitero byibasiye inzego za Polisi ya Tanzaniya mu minsi ishize.

Police ya Tanzania ngo yafashe abo ikekaho gukora iterabwoba
Police ya Tanzania ngo yafashe abo ikekaho gukora iterabwoba

Abo batawe muri yombi bafatanywe imbunda 10, amasasu 387, gerenade ndetse n’ibindi bikoresho  bya gisirikare.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya Suileman Kova yeretse abanyamakuru ziriya ntwaro, yongeraho ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye abafite uruhare bose muri biriya bikorwa.

Yavuze ko bariya bafashwe ubwo hakorwaga umukwabo  mu mijyi ya Lindi na Tanga.

Nubwo atavuze amazina yabo, umuyobozi wa Polisi yavuze ko abenshi mu bafashwe ari ingimbi ziri mu kigero cy’imyaka 17.

Police yirinze gutangaza igihe abafashwe bazashyikirizwa ubutabera.

Aba batawe muri yombi nyuma y’uko muri uyu mwaka habaye  ibitero bine byose byibasiye ibiro bya Polisi ya Tanzania biri mu duce dutandukanye, igiheruka kikaba cyaragabwe ku biro bya polisi biri ahitwa Staki Shari mu mujyi wa Dar- el Salaam.

Iki gitero cyabaye ku itariki 15, Nyakanga gihitana abapolisi barindwi  n’abaturage.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

en_USEnglish