Digiqole ad

Burundi: Abakekwaho kwica Gen Nshimirimana bagejejwe mu rukiko

 Burundi: Abakekwaho kwica Gen Nshimirimana bagejejwe mu rukiko

Aba nibo baraye bagejejwe imbere y’Urukiko bakekwaho urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana

Kuri uyu wa Gatatu, abagabo bane barafashwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo basomerwe ibyo bakurikiranyweho.

Aba nibo baraye bagejejwe imbere y'Urukiko bakekwaho urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana
Aba nibo baraye bagejejwe imbere y’Urukiko bakekwaho urupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana

Aba barimo Sergent Major Cadeau Bigirumugisha, n’abapolisi batatu aribo Mathias Miburo, Rénovat Nimubona na Philbert Niyonkuru.

Burundi Iwacu dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana bari ba maneko bashya batari bamenyera akazi kandi ubu ngo nta babunganira mu nkiko barahabwa.

Iperereza kandi ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane abishe Col Jean Bikomagu wishwe nyuma gato y’urupfu rwa Gen Nshimirimana.

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko haraye imirwano iremereye hagati ya Police n’agatsiko kataramenyekana mu bice bya Nyakabiga na Musaga.

Pierre Nkurikiye uvugira Police mu Burundi yavuze ko bagihanganye n’abo ‘bagizi ba nabi’ kandi asaba abaturage kwirinda kwivanga nabo ahubwo bagatanga amakuru ku bashinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Police y'u Burundi Pierre Nkurikiye asaba abaturage gutanga amakuru y'ahao abateza umutekano muke baherereye
Umuvugizi wa Police y’u Burundi Pierre Nkurikiye asaba abaturage gutanga amakuru y’ahao abateza umutekano muke baherereye

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubundi se abo basore bakekwa ninde wari uhahagaze bica uwo Adolphe? Niba nta torture se bashyirwaho, kuki bakwemera ibyo batakoze. Nta bimenyetso bitangwa cga byemeza ko aribo bishe Adolphe. Ntibabarenganye. Droit de l’Homme nibabe hafi batabanyereza, nkuko Nkurunziza aherutse kuvugira mu ngirwa masengesho yabereye kw’ivuko yatumiyemo abantu be. yavuze ngo: nibafatanye bashimire Imana ibagejeje ahobari ubu kdi yabafashije gukubura imyanda yari ibabangamiye kdi yongera yungamo ati: dusenge Imana izongere idufashe kurangiza indi myanda isigaye inyuma ibabongamiye. Habwirwa benshi hakumva beneyo. Murumva ibyo yashatse kuvuga. Aravuga ukuntu Katano na Noheli/Radio RTLM mw’itsembwa ry’abatutsi muri 1994. Mbibutse n’indirimbo ya MRND muri 1993-94 ngo: Umugambi n’umwe banyarwanda…………, tubigereranye n’agahunda ya Nkurunziza arimo gushishikariza abo bafatayije kurangiza abatavuga rumwe cga icyo yita “inzigo”. Un homme avertit en vaut deux….

  • @Neemito: gushyushya imitwe bibi! Inama nziza ni ukwirinda gusobanura ibyo abo mutavuganye batekereza. Mureke niba asenga by’ukuri cyangwa abeshya ntibizatinda kujya ahagaragara.

  • @Neemito

    Ntacyo bizamarira abarundi kuba abahezanguni. Nibagarukirimana bayambaze, basabane imbabazi, babane mu mahoro.

    Abari ku butegetsi n’ababwifuza nibatekereze ko rubanda rw’abarundi rukeneye amahoro. Urubyiruko rwo mu burundi nirufate umwanzuro n’icyemezo cyo kwitaza abao banyepolitiki barukoresha ku nyungu zabo,

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish