Digiqole ad

DRCongo: Abasirikare BATANDATU baguye mu gico

 DRCongo: Abasirikare BATANDATU baguye mu gico

Abantu bitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateze igico itsinda ry’abasirikare bashinzwe gucungera umutekano w’umukuru w’igihugu, batandu muri bo bahita bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.

Nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya DRCongo, ngo abo basirikare bashinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu bari munzira bajya gufata amafunguro, baza kwisanga imodoka barimo yaguye mu gico cy’abantu bafite intwaro ziremereye, ni mu Bilometero 40, mu Majyaruguru y’umujyi wa Goma, muri Kivu ya Ruguru.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, Igisirikare cyemeje ko muri icyo gitero abasirikare batandatu bahise bahasiga ubuzima, ndetse n’imodoka barimo iratwikwa.

Kubera ubwinshi bw’mitwe myinshi yitwaje intwaro ibarizwa muri Kivu ya Ruguru nka FDLR, ADF-Naru n’indi, ntiharamenyekana uwaba yateze icyo gico. Gusa, harashyirwa mu majwi cyane, FDLR kuko ngo bakorera mu gace ka Rugari kuva bagera muri DR Congo, n’ubwo abarwanyi ba FDLR bo ntacyo baratangaza kuri icyo gitero.

2 Comments

  • Barinda bakeka FDLR bayisezereye iramara iki yo ko atari impunzi!

  • Mu bilometero 40 mu majyaruguru ya Goma se ahubwo baharindira uwuhe mukuru w’igihugu? Iki gihugu ibyacyo ni birefu kweli.

Comments are closed.

en_USEnglish