Digiqole ad

Uyu munsi ICC iraburanishwa Bosco Ntaganda

 Uyu munsi ICC iraburanishwa Bosco Ntaganda

Bosco Ntaganda ubwo aheruka mu rukiko mu ntangiriro z’uyu mwaka

Kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha “International Criminal Court (ICC)” rukorera i Hague ruratangira kuburanisha urubanza rwa Bosco Ntaganda. Urubanza ruri bwifashishwemo n’ururimi rw’ikinyarwanda uyu munyecongo avuga.

Bosco Ntaganda ubwo aheruka mu rukiko mu ntangiriro z'uyu mwaka
Bosco Ntaganda ubwo aheruka mu rukiko mu ntangiriro z’uyu mwaka

Bosco Ntaganda, Umunye-congo wavukiye mu Kinigi, mu Majyaruguru y’u Rwanda, yabaye mu mitwe inyuranye yarwanyaga ubutegetsi bwa Congo, ari naho akekwaho kuba yarakoreye ibyaha ubwo yari muri iyo mitwe.

ICC ikurikiranye Bosco Ntaganda ku byaha byiganjemo ibyo yakoze ari mu mutwe witwaga “Union des patriotes congolais (UPC)” wari uyobowe na Thomas Lubanga (uyu yabaye umuntu wa mbere wakatiwe na ICC, ahabwa igifungo cy’imyaka 14, mu mwaka wa 2013, cyaje guhamywa n’urw’ubujurire muri 2014, ahamijwe icyaha cyo kwinjiza no gukoresha abana mu bikorwa bya gisirikare), umutwe yinjiyemo mu mwaka wa 2002.

By’umwihariko impapuro za mbere zo guta muri yombi Ntaganda zasohowe muri 2006, zamushinjaga icyaha cyo kwinjiza no gukoresha abana bari munsi y’imyaka 15 mu gisirikare cy’imitwe y’inyeshyamba yagiye abamo. Nyuma, izindi mpapuro zo muri 2012, zaje zimushinja ibindi byaha bifitanye isano n’ibyaha by’intambara n’ibibasiye inyoko muntu.

Ntaganda waje no kugera ku rwego rwa Jenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yaje kwishyikiriza Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda mu mwaka wa 2013, akaba ari umuntu wa kane ugiye ku buranishwa na ICC, ku byaha akekwaho kuba yarakore muri DRC.

Biteganyijwe ko, urubanza rutangirira mu gusobanura imiterere y’ibyaha n’ibindi bibanziriza urubanza mu mizi, hanyuma tariki 15 Nzeri, ubushinjacyaha bukaba aribwo buzatangira kumuburanisha.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Umyicanyi wigikenya !!!
    Time 4 justice, sleazebag.

  • mumusamehe kwani hakujua alitendalo.

  • Azatsinda

  • muzehe wacu tukurinyuma humura uzatsinda

  • ibyo Imana irimo ntibigira ikibikoma mu nkonkora, uzatsinda mwana wa data.

  • mbirimo, uvuze ukuri rwose nanjye ndemeranya nawe ko iyi ntwari yacu izatsinda kuko n’ Imana ikunda abarwan’ishyaka.

    • kose aru mukongomani nimwenewanyu gute….shya nsabira urwanda kuko igihe buzayanga muzareba

  • uzatsinda muvandi kubera imana birashoboka turabyizera.

Comments are closed.

en_USEnglish