Digiqole ad

USA irasaba Ubushinwa kutazakira Bachir

 USA irasaba Ubushinwa kutazakira Bachir

Umuvugizi w’Umunyamabanga wa Leta wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Mark Toner yasabye Ubushinwa kutazakira President Omar El Bashir wa Sudani uteganya kuzifatanya n’Abashinwa kwizihiza ku nshuro ya gatatu batsinze Ubuyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

President Bashir washyiriweho impapuro zo kumufata
President Bashir washyiriweho impapuro zo kumufata

USA ivuga ko nta gihugu cyagombye gutumira cyangwa ngo cyakire Bashir kubera impapuro mpuzamahanga zo kumufata yashyiriweho na ICC.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani we yemeza ko byanga bikunda Bashir azajya gufatanya na mugenzi we Xi Jinping kwizihiza uriya munsi mukuru.

Uriya muyobozi muri ICC avuga ko  impapuro zo gufata Bashir zigifite agaciro kandi agomba kuzafatwa agashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, akisobanura kubyo aregwa.

Impapuro zo gufata Bashir zatanzwe muri 2009 no muri 2010 kubera ngo uruhare yagize mu bwicanyi bwabereye Darfur, ibyo bamwe bise Jenoside.

Kuva yashyirirwaho ziriya mpapuro Bashir atemberera mu bihugu bya hafi y’igihugu cye ariko ntarakora urugendo rwa kure mu bihugu by’u Burayi aho bishoboka ko yafabwa muri yombi.

Muri 2011 yagiye mu Bushinwa, iki kikaba ari igihugu gicukura petelori nyinshi muri Sudani.

Guhera muri 2003 muri Darfur havutse amakimbirane hagati y’abari batuye igice cy’amajyepfo kigizwe n’abirabura bavugaga ko ubutegetsi bwo mu Majyaruguru bugizwe n’Abarabu bubakandamiza.

Iriya ntambara yahitanye abantu ibihumbi 300 abandi miliyoni ebyiri zirenga bava mu byabo.

Bivugwa ko ingabo za Bashir zakoze ubwicanyi ndengakamere kuri bamwe mu baturage bo muri Darfur.

Ubushinwa buzizihiza uriya munsi bwatsinze Ubuyapani kuri uyu wa Kane taliki ya 03 Nzeri.

Tubibutse ko Ubuyapani bwigeze kuba igihangange muri kariya karere( Ubushinwa na  Koreya zombi) cyane cyane mu gihe bwategekwaha n’umwami w’abami witwaga Mutsuhito.

Bwaje gucibwa intege n’ibitero bya Bombe atomique bwarashweho na USA ari nabyo byarangije intambara ya kabiri y’Isi muri 1945 ariko byaruhanyije kubera ibitero by’indege z’Abayapani zari zashegeshe amato y’intambara ya USA kubera ibitero by’aba ‘Kamikaze’.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iby’iyi si turimo, ni agahomamunwa!!! Ese nka buriya USA, ihera he ivugira urwo rukiko rwa politike, mu gihe bizwi neza ko yanze gutera umukono ku masezerano yemera urwo rukiko? Ibi, mbibona nko kwinyuramo bikabije!!! Ariko, nyene, ni yo si tubamo, uretse ko ibi bitabuza abantu kuvuga ibitagenda!!!

  • USA irivugira kuko izi neza ko Ubushinwa butagendera namba ku mabwiriza ya America. Byongeye kandi amahame y’ibyo bita ibyaha n’izo za democracies bakangisha abantu biratandukanye!

  • Amabwiriza ya USA ku gihugu nka China gifite inyungu zihambaye ku mutungo kamere nka Petrol ni bindiiii nti byatuma Chine ifata Bachil !!!

    Ngiyo isi dutuye mo “monde arabe monde ya beton monde ya benefice ” Koffi Olomide atiiiii ….

  • Nubwo isi iramutse irangiye nanjye ntasigara ariko ibihugu by’ibihangange bintera kwifuza ko isi yarangira. Ni gute USA uvuga ngo bafate abanyabyaha kandi ariyo ifite ibyaha byinshi ndengakamere!! Intambara nyinshi zihitana abasivire nibo baziteza ariko ngo bla bla bla! ubuse ibitwaro bya Kirimbuzi byatumye IRAQ imera uko imeze uyu munsi ko batabitweretse! Afghanistan se niba yari ihishe Osama ni abaturage bahashiriye bari bamuhishe (bamwe batari nanamuzi cg baramubonye). Ubuse Libya nibwo imeze neza kuruta igihe cya Kadafi!! Abanyarwa se twahashiriye batarebera kandi bari bafite ubushobozi bwo guhagarika Genoce umunsi umwe or isaha imwe! Askiiiiiii weeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish