Burkina Faso-Igisirikare kirangajwe imbere n’abarinda umukuru w’igihugu bamaze gutangaza kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri, ko bamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Michel Kafando, ndetse banasesa Inteko Ishinga Amategeko byakoraga mu gihe cy’inziba cyuho, Général Gilbert Diendéré akaba ariwe watangajwe nka Perezida mushya w’inzibacyuho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Lieutenant-Colonel Mamadou Bamba mu […]Irambuye
Umurambo wa General Aronda Nyakairima kuri uyu wa gatatu nyuma ya saa sita nibwo wagejejwe i Kampala uvuye i Dubai muri United Arab Emirates (UAE). Aronda yitabye Imana kuwa gatandatu ari mu ndege avuye mu ruzinduko rw’akazi muri Korea y’Epfo. Uyu mugabo wahoze ari umugaba w’ingabo za Uganda (2003-2013) akaba yari asigaye ari Minisitiri w’ibibera […]Irambuye
Mu bukangurambaga bwo kwiyamamaza arimo, kuri uyu wa kabiri Umukandida uhagarariye Ishyaka rya CCM Dr John Magufuli yatangaje ko aramutse atorewe kuyobora igihugu cya Tanzania yaha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi n’iz’Abanyarwanda ziba mu nkambi ya Ulyankulu ubwenegihugu. Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu gace ka Ulyankulu, mu karere ka Tabora kiganjemo impunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi, Dr Magufuli yabijeje […]Irambuye
Kabaka Ronald Mutebi wa II uyobora ubwami w’Ubuganda yasabye abanya Buganda baba muri Africa y’epfo gutahuka bakaza gushora imari mu gihugu cyabo aho kugira ngo bajye guteza imbere ikindi gihugu. Ibi abivuze nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka muri kiriya gihugu habaye ibikorwa by’urugomo byakorewe abimukira baba muri Africa y’epfo cyane cyane abacuruzi bashinjwaga ko […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera mu Buholandi rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Jenerali Bosco Ntaganda ushinjwa ibya by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu bigera kuri 18. Ku busabe bw’ubushinjacyaha, umutangabuhamya wa mbere wahawe nomero 805 mu rwego rwo kwirindako atamenyaka. Mbere y’uko umutangabuhamya atangira gushinja Ntaganda, uruhande rwunganira Bosco Ntaganda rwabanje […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo Malcolm Turnbull yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya wa Australia, abaye uwa gatandatu ufashe uyu mwanya mu myaka umunani ishize. Ni inyuma y’uko uwari muri uyu mwanya Tony Abbott avanywe mu mirimo ye. Uyu warahiye yahize kuzahura ubukungu bwasubijwe inyuma n’uko ibintu byiafshe mu Bushinwa. Malcolm Turnbull w’imyaka 60 yahoze ari […]Irambuye
Perezida Yoweli K. Museveni wa Uganda yabwiye RFI ko ubwo Al Shabab yagabaga igitero ku birindiro ingabo za UPDF(Uganda People’s Defense Forces) ziri mu ngabo z’Umuryango w’Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia kugarura amahoro hari abasirikare b’igihugu cye batandatu bashobora kuba barafashwe bunyago kuko kugeza ubu baburiwe irengero. Ibi abishingira ku mpamvu z’uko hari bamwe mu […]Irambuye
General Aronda Nyakairima, wamaze imyaka 10 umugaba w’ingabo za Uganda kugeza mu 2013 ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ibibera imbere mu gihugu, yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu ari mu ndege iva muri Korea y’Epfo yerekaza i Dubai mu rugendo ataha muri Uganda. Abayobozi batangaje ko yazize indwara y’umutima. Leta ya Uganda yatanze itangaza rivuga […]Irambuye
Guverinoma y’igihugu cya Cuba yatangaje ko izarekura imfugwa zibarirwa mu 3 500 mu rwego rwo kugaragariza no kwifuriza ishya n’ihirwe umushumba wa kiliziya Gatolika uzasura iki gihugu. Ubuyobozi bw’i Havana (umurwa mukuru wa Cuba) bwavuze ko aba bafungwa bazarekurwa barimo abagombaga kuzarekurwa mu mwaka utaha biganjemo abasanganywe ibibazo by’uburwayi n’ibindi bibazo byihariye nk’izabukuru. Abazarekurwa ngo […]Irambuye
11/09/2015 – Abantu batandatu bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije abagabye igico kuri ‘convoy’ yarimo Gen Maj. Prime Niyomugabo umugaba w’ingabo z’u Burundi. Iki gico cyagabwe ahagana saa moya za mugitondo ku iteme rya Buha muri Komini Rumonge i Bujumbura. Humvikanye urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye mu mirwano yabayeho hagati y’iki gico cyari kigabweho uyu muyobozi w’ingabo n’abo bari kumwe […]Irambuye