Digiqole ad

Bosco Ntaganda yahakanye ibyaha 18 yarezwe

 Bosco Ntaganda yahakanye ibyaha 18 yarezwe

Urubanza rwa Bosco Ntaganda rwatambutse Live kuri Internet kuva aho rwaberaga mu Buholandi

Urubanza rwe rwatangiye ku gasusuruko kuri uyu wa 02 Nzeri i La Haye mu Buholandi ku kicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Gen Ntaganda amaze gusomerwa umwirondo n’ibyaha 18 aregwa byose yabigaramye.

Urubanza rwa Bosco Ntaganda rwatambutse Live kuri Internet kuva aho rwaberaga mu Buholandi
Urubanza rwa Bosco Ntaganda rwatambutse Live kuri Internet kuva aho rwaberaga mu Buholandi

Mu byo aregwa yasomewe harimo ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutera abasivili, gusahura, gutera abasivili guhunga, gutera ahantu harinzwe, kwinjiza abana batarageza imyaka 15 mu gisirikare no kubaroha mu bikorwa bibi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, gutanga amabwiriza yo kugira nabi n’ibindi byaha ashinjwa ngo yakoze kuva mu 2001.

Fatou Bensouda umushinjacyaha mukuru wa ICC yabwiye Urukiko ati “Ikiremwamuntu gikeneye ubutabera kuri ibi byaha aregwa.”

Umugore w’umushinjacyaha yavuze ko bakusanyije ibimenyetso bishinja Ntaganda mu bantu 2 000 bagizweho ingaruka n’ibyaha ashinjwa, ibi bimenyetso byanditse ku mpapuro 8000 kandi ngo hari abatangabuhamya bamushinja bagera kuri 80 barimo inzobere n’abo yagiriye nabi.

Batatu mu bazagaragara bamushinja barimo abahoze ari abasirikare ari abana mu nyeshyamba za FPLC.

Ntaganda amaze gusomerwa ibyo aregwa yahagurutse avuga mu ijwi rishimangira ko atemera ibyo aregwa byose.

Umushinjacyaha yafashe umwanya urenga isaha n’igice atanga ibigize ibiregwa Ntaganda, avugamo cyane ibitero byaberaga Ituri mu burasirazuba bw’amajyaruguru ya Congo.

Avugamo ibizatangazwa n’abatangabuhamya bashinja, ku bwicanyi bwakorewe bamwe mu moko y’abanyecongo ataravugaga rumwe n’abo ku ruhande rwa Bosco Ntaganda.

Kuva afite imyaka 17, Ntaganda ubu w'imyaka 41, ni umusirikare  warwanye mu mitwe itandukanye mu Rwanda no muri Congo
Kuva afite imyaka 17, Ntaganda ubu w’imyaka 41, ni umusirikare warwanye mu mitwe itandukanye mu Rwanda no muri Congo

Bashinje Ntaganda ibyaha byo guhererekanya basambanya abakobwa babaga barafashwe bugwate hagati y’abasirikare b’inyeshyamba za Union of Congolese Patriots (UPC) zayoborwaga na Thomas Lubanga nawe mu mwaka ushize waburaniraga aha.

Urubanza rwa General nirwo rubanza rwagutse kandi ruvangavanzemo byinshi rugiye kuburanishwa bwa mbere na ICC, bitewe ahanini n’uko uyu mugabo yarwanye mu mitwe myinshi ya gisirikare agenda ashinjwamo ibyaha buri hamwe.

Bamwe mu miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu yari mu cyumba cy’iburanisha uyu munsi bagaragaje ko bishimira kuba uyu mugabo ageze imbere y’ubutabera.

Uruhande rwa Bosco Ntaganda ntabwo rurahabwa umwanya mu iburanisha rya none, rizakomeza muri uku kwezi.

Uyu mugabo akaba yarishyikirije Ambasade ya Amerika i Kigali mu 2013 ubwo umutwe wa M23 wasaga n’uri mu marembera mu bya gisirikare.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ariko uru rukiko ni agahomamunwa. Ese koko ko ndeba rushaka kumvisha isi yose ko akaga gashingiye ku nda nini karanze Kongo ndetse na UN yohereje ingabo zititwaye neza mu kibazo, byose byatewe na Ntaganda. Nibicare babanze babaze FARDC na MONUSCO niba bo ari abere muri ibi bibazo, naho ubundi ndabona Afrika ikeneye kwikukira ikigirira urukiko rutabogamye kandi rudatsimbaraye ku nyungu zidafututse.

  • Birababaje, ICC koko?

    Mon General, nubwo haba hari ibyaha waba warakoze cg abo wayoboraga bakabikora, ibibazo congo yagize nubu igifite bitazanashira si wowe wabizanye.

    Uzaburana utsinde kdi nubwo utatsinda igihe kizagera uvemo, gusa harabo wakijije imihoro n’amasasu kdi baragushima.

    Mbega urukiko rwashyiriweho Africa!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ntaganda ni umunyarwanda, yavukiye mu Kinigi. Ni mwene Kanyabugoyi wakoraga muri Minitrape.

    • Mutubarize MUSANZE abishe KANYABUGOYI abo aribo,ndabona azi amakuru menshi kuri KANYABUGOYI.

      • Yaguye kuri ETO Kicukiro muri jenoside 94.

  • hhhhaha ….NGO NUMU LIBERATEUR ….inkyama baka mujyana KONGO ngu ndebere uko aba congomani bamusamira mukirere

  • UYU MU TYPE TWARARWANYE NAWE MURI KONGO (EQUATEUR) NDI KADOGO MURI XFAR (CHALD SOLDIER)….TWICA MO MUBASIRIKARE BE BASHAKAGA KWICA IMPUNZI ZABA NYARWANDA(HUTU) ZAGANAGA AHO BITAGA IMBANDAKA…… YAGERAGA KURI VILLAGE AGASAHURA,AKICYA ABATURAGE BAMWE BAGAHUNGIRA MU MASHYAMBA BABA KONGOMANI NA BANYARWANDA.

    HE DESERVES EXECUTION THE LEAST.

  • Mon general, uburasirazuba bwa congo buheruka umutekano ukihayobora, Imana izabikwibukire maze igutabare kandi izabikora.

  • Izi ngirwa jenerali zaranze nokwica abantu ukagirango nibyo babahereye amapeti.Bazikanire uruzikwiye turambiwe intambara zurudaca muri kano karere kuva 1990.

  • Icyo ntaganda yaharaniraga ntaho cyagiye
    Tuko tayari tusiregee vijana

  • Ufite icyo warwaniraga byateba bizagerwaho.

  • Abazungu ni abagome pe, ntabwo Ntaganda ari we kibazo kandi urubanza rwe sirwo ruzatuma Kongo itekana, ubwo rero bashatse bareke kumuhimbira ibyo atakoze, humura ukuri kuzatsinda mon general

  • kitoko penza. oyebi n’ga te?

Comments are closed.

en_USEnglish