Digiqole ad

Tanzania iratangira guhana abakwirakwiza Porno, ibihuha no gusebanya

 Tanzania iratangira guhana abakwirakwiza Porno, ibihuha no gusebanya

Kuva kuri uyu wa 01 Nzeri muri Tanzania baratangira mu ngiro itegeko rihana ibyaha bifashishije ikoranabuhanga birimo cyane cyane gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, iterabwoba ryifashishije ikoranabuhanga. Gusa abo mu by’uburenganzira bwa muntu bakavuga ko ari ibintu bibangamiye ubwisanzure bwa rubanda mu gutanga ibitekerezo muri iki gihe cyegereje amatora muri Tanzania.

Saidi Kalunde wo mu biro by’ubugenzacyaha muri Tanzania, avuga ko ibya by’ikoranabuhanga birimo n’ubutekamutwe bwo kuri mudasobwa, kwinjira mu by’abandi nta ruhusa (hacking), gutangaza amakuru y’impuha, ndetse no gutangaza amashusho n’amafoto y’urukozasoni.

Ikigo gishinzwe kugenzura iby’itumanaho n’ihererekanyamakuru muri Tanzania (Tanzania’s Communications Regulatory Authority) nicyo ngo kizagenzura gukusanya ibimenyetso mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.

Abatazubahiriza iri tegeko ngo bazahanishwa kugera ku gifungo cy’imyaka 10 ndetse n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 50 z’Amashilingi ya Tanzania kuko ngo ibi byaha ibyinshi byangiza cyane urubyiruko rw’iki gihe n’ikizaza.

Ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko ngo rizabangamirwa gusa n’ubumenyi bucye mu by’ikoranabuhanga bw’abashinzwe kurigenzura.

Tanzania, kimwe n’ibihugu byinshi bya Africa byugarijwe n’iki kibazo cy’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, hakaba n’ababikora batazi ko ari ibyaha cyangwa batitaye/batazi ingaruka zabyo.

Harimo cyane cyane gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, amakuru y’ibihuha, amakuru atari yo ateye ubwoba, gusebanya hifashishijwe imbuga nkoranyambaga no guhimba amazina atariyo n’ibindi….

Julian Rubavu

UM– USEKE.RW

en_USEnglish