Digiqole ad

DRC: Abatanzania bari barashimuswe n’abakekwa ko ari FDLR barekuwe

 DRC: Abatanzania bari barashimuswe n’abakekwa ko ari FDLR barekuwe

Bamwe mu barwanyi ba FDLR baheruka gufotorwa n’umunyamakuru wa Al Jazeera

Abayobozi b’idini ya Islam ‘Imams’ bo mu gihugu cya Tanzania bari barashimuswe bari kumwe n’umushoferi ukomoka muri Congo Kinshasa, tariki 2 Kanama mu mwaka ushize, mu gace ka Rutshuru barekuwe berekwa inzego z’ibanze ku wa mbere w’iki cyumweru.

Mu duce tumwe tw'uburasirazuba bwa Congo abarwanyi ba FDLR nibo bagena imibereho yaho
Mu duce tumwe tw’uburasirazuba bwa Congo abarwanyi ba FDLR nibo bagena imibereho yaho

Amakuru y’irekurwa ryabo yatangajwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, avuga ko abo bakuru b’idini ya Islam batandatu bakomoka muri Tanzania babohojwe n’ingabo za Congo Kinshasa zagabye ibitero ku nyeshyamba za FDLR.

Gusa hari n’amakuru y’abaturage bo muri ako gace bavuga ko abo bantu barekuwe ku bushake bw’abari babafashe nk’uko Radio Okapi ibivuga.

Abatuye mu gace ibyo byabereyemo bavuze ko abo ba Imams barekuwe ku wa mbere w’iki cyumweru ku mugoroba mu ishamba ryitwa Katuiguru, mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Rutshuru-Centre.

Abo bantu ngo bakoze urugendo rurerure n’amaguru, barara bagenda ijoro ryose kugira ngo bahure n’itsinda ry’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC), ryabaherekeje.

Umuyobozi mu idini ya Islam mu gace ka Binza, yabwiye Okapi ko yabashije kuganira n’abo bantu bari bashimuswe avuga ko ari bazima, gusa ngo bakorewe iyicarubozo ubwo bari mu bunyago.

Ku wa kabiri tariki ya 1 Nzeri, abo bantu berekanywe imbere y’ubuyobozi bw’ingabo n’ubwagisivili muri Rutshuru.

Abo bantu bakomoka muri Tanzania bafashwe ubwo bari mu ishyamba rwagati rya Makoka, riri mu ntera ya km 4-8 ngo ugere ahitwa Katuiguru, bafatwa n’abantu bitwaje intwaro.

Abigisha mu idini ya Islam bakomoka muri Tanzania bari bashimuswe muri Kanama 2014 n’abantu bikekwa ko ari abarwanyi ba FDLR; bakaba bari bavuye ahitwa Ishasha berekeza i Kiwanja mu butumwa bwo kwigisha iby’idini ya Islam.

Tariki ya 10 Kanama, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yari yatangarije Radio Okapi ko banze gutanga amafaranga angina n’amadolari 20 000 basabwaga n’abashimuse abo bantu kugira ngo barekurwe.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hahahaha! Iyi comedy yari kurangira gute kundi se ? Dore FDLR yagufashe ibishaka ikakurekura rero! Murabeshya ntidusinziriye kuko n’ubundi mwatsinzwe mufashwa n’isi yose. Tuko tayari.

  • Ariko harya, fdlr ni yo yonyine ishoboye ubugizi bwa nabi muri Kongo Yose?! Ngaho imodoka iraguye, ni fdlr iyigushije, imvura ishenye amazu, ni fdlr iyagushije,…Ndumva yarahawe ububasha bwegereye Imana!!! (cg shitani). Ko birangira bigaragaye ko atali yo, abakomeza kuyitwerera ibikorwa nk’ibyo baracyayishakaho iki?

Comments are closed.

en_USEnglish