Kuri uyu wa gatanu, urukiko rwo muri Kenya rwanzuye ko Abalimu bo muri icyo gihugu bagomba guhagarika imyigaragambyo bari bamazemo ukwezi basaba ko bakongererwa imishahara, ndetse rubategeka guhita basubira mu kazi. Umucamanza mu rukiko rw’abakozi abakozi Nelson Abuodha yategetse ko abalimu bahagarika imyigaragambyo mu gihe cy’amezi atatu. Yasabye ko abalimu na Guverinoma gushyiraho Komite bahuriyehomo […]Irambuye
Bwa mbere kuva yaba Perezida w’Ubushinwa mu 2012, kuri uyu wa gatanu Xi Jinping yakiriwe muri White House mu ruzinduko yagiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko bitangazwa na Associated Press. Hashize amasaha 48 Perezida Obama yakiriye gutya umushumba wa Kiliziya gatolika Francis aha mu busitani bwa White House i Washington. Xi Jinping yageze […]Irambuye
Update: Michel Kafando Perezida w’inzibacyuho wari umaze icyumweru ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare barinda Perezida, yongeye gusubizwa ubutegetsi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Nzeri 2015. Gusubizwa ubutegetsi byagizwemo uruhare rukomeye n’abakuru b’ibihugu byo muri Africa y’Uburengerezuba bayobowe na Perezida wa Senegal Mack Sall. BBC yavuze ko Gen Gilbert Diendere wari ukuriye agatsiko […]Irambuye
Police y’Ubwongereza ifatanyije n’iya Uganda bafashe imodoka zihenze zigera kuri 29 zari zaribwe mu Bwongereza zikajyanwa muri Uganda. Abakoze iperereza basanze imodoka zibwe zari zashyizwe mu zindi zisanzwe nazo zibwe zose bazishyira mu gishanga, mu kinamba ahantu muri Uganda. Imodoka zibwe mu Bwongereza zifite agaciro ka miliyoni y’ama Euro kandi zagiye zibwa mu mazu atandukanye […]Irambuye
Pape Francis ubwo yasuraga Cuba mu mpera z’icyumweru gishize yahuye n’umukambwe Fidel Castro wazanye impinduramatwara muri kiriya kiriya gihugu baganira ku ngingo nyinshi harimo no kwirinda gukuririza ingengabitekerezo iyo ariyo yose yatuma habaho amakimbirane mu bantu no kutoroherana. Yamusabye kurushaho guteza imbere imibanire myiza na baturanyi ba USA nyuma y’uko basubukuye umubano mu kwezi gushize. […]Irambuye
UPDATE: Kuwa kabiri tariki 22 Nzeri, Mu kiganiro yagiranye na BBC kuri telefoni ari ahantu hatazwi, Gen Gilbert Diendere yavuze ko uretse gusaba imbabazi ku makuba yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu, aricyo cyonyine cyakorwa. Yagize ati “Sinibaza ko gusaba imbabazi bya ari ikibazo.” Yavuze ko hakiri kubaho ibiganiro n’abayobozi b’ingabo ariko ngo ntibaragera ku bwumvikane. […]Irambuye
Abubakar Shekau umuyobozi wa Boko Haram byavugwaga ko yishwe, yongeye gutanga ikimenyetso ko ariho. Mu butumwa abahanga bemeje ko ari nyirubwite uvuga, umuyobozi wa Boko Haram yabwiraga abatuye Isi by’umwihariko Perezida uheruka gutsinda amatora muri Nigeria Muhammadu Buhari. Mu butumwa bwe yagize ati “Ndi muzima, turiho. Ni ijwi ryanjye. Ni jyewe Shekau.” Hari hashize igihe […]Irambuye
Umudepite wo mu ishyaa ry’abakozi (Labour party) witwa Jeremy Corbyn yameza ko Ubwongereza na USA bifite uruhare rutaziguye mu ukubaho no gukomera k ‘umutwe w’ibyihebe ISIS uzwiho kwica nabi no kuba ariwo wa mbere ukomeye ku Isi. Yemeza ko hari amafaranga yo muri ibi bihugu yagiye agera kuri ISIS. Amagambo ya Corbyn yateje impagarara muri […]Irambuye
Urukiko rwa rwitwa Kabale Magistrates Court rwategetse ko uzahagaraira amashyaka atavuga rumwe na Leta mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha Kizza Besigye hamwe na Mayor wa Kampala Erias Lukwago bafungwa kubera ko banze kurwitaba ngo babazwe impamvu bataje gusobonura icyabateye guasba abaturage guteza akaduruvayo mu mujyi. Aya mabwiriza kandi areba umunyamabanga wa FDC Ingrid […]Irambuye
Nubwo nta makuru yari yajya hanze abihamya neza, kuba kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri, muri Burkina Faso harabaye ‘Coup d’État’ itunguranye kandi yihuse, ngo bya bifitanye isano n’amakuru ku rupfu rw’uwabaye Perezida w’icyo gihugu Thomas Sankara yagombaga kujya hanze kuri uyu wa kane. Ikinyamakuru JeuneAfrique dukesha iyi nkuru kivuga ko kuba hari hagiye […]Irambuye