Digiqole ad

Burundi: Umugaba w’ingabo yarusimbutse muri iki gitondo

 Burundi: Umugaba w’ingabo yarusimbutse muri iki gitondo

11/09/2015 – Abantu batandatu bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije abagabye igico kuri ‘convoy’ yarimo Gen Maj. Prime Niyomugabo umugaba w’ingabo z’u Burundi. Iki gico cyagabwe ahagana saa moya za mugitondo ku iteme rya Buha muri Komini Rumonge i Bujumbura.

Ifoto y'ahabereye imirwano muri iki gitondo
Ifoto y’ahabereye imirwano muri iki gitondo

Humvikanye urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye mu mirwano yabayeho hagati y’iki gico cyari kigabweho uyu muyobozi w’ingabo n’abo bari kumwe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Jean Claude Nkuriye uriyo.

Amakuru aravuga ko umunyamabanga wa Minisitiri w’ingabo yaba yaguye muri iki gico, hamwe n’abandi basirikare babiri bari mu barinda umugaba w’ingabo.

Ikinyamakuru IwacuBurundi kiravuga ko abantu batandatu ari bo baguye muri iki gico cyagabwe n’abantu bataramenyekana. Gusa muri aba bagabye igitero ngo hishwemo naho batatu.

Urusaku rw’amasasu kandi rwumvikanye muri iki gitondo mu duce twa Kibenga na Kabondo muri Bujumbura.

Gen Godefroid Bizimana umuyobozi wungirije wa Police mu Burundi yatangarije AFP ko koko umugaba w’ingabo yari yatezwe igico ariko ko atahaguye ndetse ko ngo hishwe babiri mu bakigabye n’undi umwe agafatwa matekwanyara.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Nyamara ibi bintu biri kubera i Burundi biteye inkeke ku buryo abayobozi b’ibihugu byo muri EAC bari bakwiye guhaguruka bagashaka umuti w’iki kibazo kuko mbona abarundi bisa naho bibarenze.

    • Nta muti ushoboka igihe cyose US, EU, na BRICS batumvikanye ku wo baharira u Burundi. EAC nta jambo ifite hariya. Wibuke ko hari abanyafurika biyemeje gukorera inyungu za ba mpatsibihugu…

    • @ biki

      Niba Abarundi byaramaze kubarenga ubwo kababayeho nyine kuko ako imuhana kaza imvura ihise! Niyo hagira abandi bagerageza kubafasha ntacyo bizatanga mu gihe Abarundi b’impande zose ariko cyane cyane ubuyobozi bwa Nkurunziza bazaba batari tayari kuganira ku bibazo bafite. Ibyo bihugu uvuga bizaza byararangiye bibarura ibihumbi by’abishwe n’ibintu bizaba byarangijwe. Igihugu kigomba kwigira itakwigira kikazima kandi ngo n’Imana ifasha abifashije nkanswe abantu ku bandi.

  • Ni ugusenga Imana akaba ari yo yonyine yitabarira ubwoko bwayo

  • Mana tabara abarundi ubakure muri buriya bwicanyi nabo baryame basinzire ,buke bajye mu kazi kabo amahoro .

  • Ariko igisirikare cy’Uburundi cyakoze couvre-feu,uwo basanganye intwaro agafatwa agahanwa
    Bageze naho bica aba Général.

    • @ Ismael

      Iyo uvuga igisirikare uba uvuga nde mu gihe bakubwira ko abo bashatse kwica General bari bari mu modoka ya gisirikare banambaye n’imyenda y’akazi?

  • Umugaba wingabo? ibyo se birashoboka? ninde umenya amakuru yaho umugaba anyura, ninde wigerera securite’ ye? ibya Abarundi nagahoma munwa

  • Mwanyibusta Nkurunziza arahira haruwo yatumiye muruwo muhango?ubuse abamufasha bo baherahe?arabateza izonvururu ntibari serious Ari nubutegesti buriho nabwo nuko.umuti bo ubwabo nibo bakwiye kwiwishakira Amahoro atahe

  • Nkurunziza ubanza ntamatwi agira . ngo nyamwanga kunva yabwiwe nuko amaso atukuye . sibamubwiye ko niba abaturage bamubwiye kobatamushaka agomga kwegura . ngkeka ko abo baturage bamaze kugaragara nururimi bakoresha narwo kandi rurunvikana . burundi ???? polepole sana . gusa nkurikije uko nzi kariya karere iyi nintangiriro

    • Sibwo bwa mbere abaperezida bu Burundi babahutu bicwa. ndetse umwe yishwe nabanyarwanda birababaje kubona leta yu Burundi nta dossier nimwe yigeze ifungura.Koko kumugani wumuntu mu Burundi urica nta narimwe bikugiraho ingaruka.kuva 19972.

  • Burundi irazira umuco wo kutaba serieux mu buzima abarundi babamo.

    Igihugu kiri mu bibazo nkibi ni gute aba general batarirwa bihagije bakirirwa bicwa !!!

    Ikiyeri gikanye uburobe imikeke ubundi umuziki !!!!

  • @ Gatera John

    Izo mpuhwe ra! Ndumva ubabaye Uburundi cyane n’icyo Kirego wakibatangira! Ikibazo ni uwuzaregwa… Ese wabanje ukaregera Habyara nk’Umunyarwanda!

  • Ngaho da nkurunziza arimo ararya intsinzi yuzuye amaraso,ubundi akabeshyera Imana ngo yamwemereye gutegeka!!!!

  • Ni gute abantu barwanisha ibitwaro biremereye bwacyeye habona hanyuma ngo baburiwe irengero! Ntibyumvikana, none bararigita! Ibiri i Burundi ni amayobera! Ahubwo jye ndabona igisirikari cy’u Burundi cyaramaze gucikamo kabiri, igice kimwe kikaba kirwanya ikindi! Abo muri services de renseignement bakora iki niba bataramenya inkomoko y’ibyo bitero! Nkurunziza umenya atamenya ikibuga akiniraho yirirwa avuga ubusa ngo umwana we yareretswe? Nzaba ndeba iby’i Burundi!

  • Sha muribeshya tu mubanze muranginze urwo gusenya amazu Nkurunziza ari kumwe nuwiteka

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish