Burkina Faso: Igisirikare cyahiritse ubutegetsi, General Diendéré aba Perezida
Burkina Faso-Igisirikare kirangajwe imbere n’abarinda umukuru w’igihugu bamaze gutangaza kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri, ko bamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Michel Kafando, ndetse banasesa Inteko Ishinga Amategeko byakoraga mu gihe cy’inziba cyuho, Général Gilbert Diendéré akaba ariwe watangajwe nka Perezida mushya w’inzibacyuho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Lieutenant-Colonel Mamadou Bamba mu myenda ya gisirikare, yagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu atangaza ko Perezida Kafando yeguye, ndetse ko Guverinoma yose yasheshwe.
Amasasu n’ibibunda bikomeye bikaba bikomeje kumvikana mumurwa mukuru Ouagadougou ubu urimo kuyoborwa n’abasirikare barinda umukuru w’igihugu.
Bijya gushyuha, ku gicamunsi cyo kuwa gatatu abasirikare barinda Perezida wa Burukina Faso, biganjemo abahose barinda Perezida Blaise Compaore bafashe bugwate Perezida w’inzibacyuho Michel Kafando na Minisitiri w’intebe we Isaac Zida, n’abandi ba Minisitiri bari mu nama y’abaminisitiri, iyi Guverninoma niyo yari iyoboye igihugu mu nzibacyuho imaze igihe kiyingyinga umwaka. Burkina Faso yaraye muri urwo rujijo, gusa mu gitondo nibwo igisirikare cyakuyeho urujijo gitangaza ko umugambi wacyo wo guhirika ubutegetsi wagezweho.
Burkina Faso yiteguraga amatora ya Perezida wa Repubulika mu kwezi gutaha, byagombaga kurangiza igihe cy’inzibacyuho igihugu cyarimo nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Blaise Compaore.
UM– USEKE.RW
7 Comments
ngaho da, aba nabo za coup d’eta zabo bazigize nk’imikino, urajya kwihagarika uri perezida wagaruka ugasanga bagukoreye coup d’etat?ariko nkeka ko ibihugu bya kolonijwe n’abafaransa cyane cyane uyu umaze kuba umuco wabo nubwo n’ahandi bijya bibaho..
Afrika warakubititse. Ntizigera itera imbere nta gahunda y’ imiyoborere myiza ikirangwa mu bihugu nka Burkina Faso. Alternance politique ishobora kubaho mu mahoro nkuko bigenda mu bihugu byateye imbere, iterambere rigakomeza rigasagamba.
Igihe cya coup d etat cyararangiye. Aba basirikare bashatse basubiza ubutegetsi abasivili hakiri kare kuko ntabwo ubutegetsi bwabo buzemerwa namahanga
Nibasubize kafando ubutegetsi arangize inzibacyuho
WAPI. NYAMARA MURI AFRIKA DUSHATSE TWAJYA DUHA AGACIRO ABASIRIKARE KUKO i WACU BAFITE ICYO BAVUZE DA! NAHO UBUNDI KUBIGIZAYO TWIGANA IBY’IBURAYI NIBYO BITEZA IBIBAZO.
ICYAMPA NKA WASAC, REG, MINEDUC, etc BIKAYOBORWA N’INGABO NGO UREBE NGO TURAKORA NEZA.
Yewe iby,Africa biranze birananiranye,iyi nyota y,ubutegetsi iraza kutumarira kw,icumu,ubu se niba bumva ko igisirikare aricyo kigomba kutuyoboza imbuta,ubu se twese duhagarike ibyo turimo twibere abasirikare maze ihangana rikomeze?!amaherezo se akazaba ayahe?
mwarmutse mwese arikose mbabaze mwe nimurabanyafrica nimukajye mwihakana abo muribo kuku ikibazo suko turabirabura oya natwe tuzi ubwenge nimukigaye ikibazo ntabadukoreneje cyane cyane ibihugu byakorenejwe na bafaransa niho ako kavuyo kabera reka mbahe urugero umwaka washije abafaransa bashatse uriya muperezida uyobora central Africa republica avaho ubwo yaravuye mukazi hanze yigihugu ariko kubera kurindrwa nabanyarwanda umugambi wabo waburijwemo bamaze nokumuhamagara bamubwiye ko atagomba kugaruka kuko bamaze kumu kumukorera coup iyo hatabaho ngabo za RDF nibyari byoroshye ryose ibihugu byose bya korenejwe na bafaransa bazahora mumvururu zurudaca usibye ababashije kubigobotora
N’UBUNDI NGO AMATORA ARAHENDA,AFURIKA IJYE YIKORERA KUDETA YA MAKE URETSE EAC YO IJYE ITORA.
Comments are closed.