Uganda: Uwahoze ari umugaba w’ingabo yitabye Imana mu ndege ataha
General Aronda Nyakairima, wamaze imyaka 10 umugaba w’ingabo za Uganda kugeza mu 2013 ahabwa umwanya wa Minisitiri w’ibibera imbere mu gihugu, yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatanu ari mu ndege iva muri Korea y’Epfo yerekaza i Dubai mu rugendo ataha muri Uganda. Abayobozi batangaje ko yazize indwara y’umutima.
Leta ya Uganda yatanze itangaza rivuga kuri iki cyumweru yohereje itsinda ry’abayobozi i Dubai gukora iperereza no gukurikirana iby’ibizamini bya nyuma y’urupfu bikorwa kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2015.
Yatangaje kandi ko iri gutegura ibyo kugarurra umurambo wa Gen Nyakairima n’ibyo kumushyingura. Umurambo wa nyakwigendera nawo ukaba ukiri i Dubai kugeza ubu.
Gen Aronda Nyakairima yitabye Imana ku myaka 56, yari umusirikare wakoze imirimo irimo iy’ubutasi nyuma yo kugira uruhare mu ntambara yo guhirika Milton Obote yari iyobowe na Kaguta Museveni.
Ms Pamela Ankunda Umuvugizi wa Minisiteri yari iyobowe na Gen Nyakairima yatangaje ko uyu mugabo yitabya Imana bitnguranye ari mu ndege yerekeza Dubai ngo afate indi imutahana muri Uganda avuye mu ruzinduko rw’akazi muri Korea y’Epfo.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuka ko uyu muyobozi yari yahaurutse ajya mu butumwa bw’akazi ameze neza nta kibazo afite.
Gen Nyakairima wishwe n’umutima bivugwa ko atanywaga inzoga kandi atigeze anywaho itabi.
Gen Aronda Nyakairima niwe wa mbere wafashe umwanya w’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda kuva mu 2003, ubusanzwe yari yarize ibya Poliki muri Kaminuza ya Makerere mbere yo kujya ku rugamba rwari ruyobowe na Museveni.
Nyuma yakoze imirimo yo mu rwego rw’ubutasi bwa Uganda maze ajya kwiga mu ishuri rya United States Army Command and General Staff College riri ahitwa Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas, USA. Ishuri yiganyemo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ahubwo gira uti yabaye Bestman wa HE Paul Kagame ashakana na First lady Janet mu w’1989.
Imana imwakire mu bayo ndetse iduhe twese ubushishozi bwo kutigira ibigirwamana.
Baraniganye ibyo ntawe utabizi keretse uri mu mashyamba .gusa yari umugabo wmiza wita cyane kuri family agakunda abana akanga amanyanga RIP
Hari umwe utararangije amasomo.
Imana imwakire mu bayo forever!!! Anarebana impuhwe disi agombe kuba yaragiraga impuhwe koko. Imana izamuhembere ibyiza yakoze kdi inamubabarire mubindi atashoboye gutunganya dore ko turi abantu nta ntungane 100% aha kw’Isi, gusaba Imana imbabazi muri byose ni byiza kdi irumva. Nibyo hariya agiye n’iwacu twese kuko aha tur’abacumbitsi, buri wese cga ikintu cyose Imana yaremye aha kw’Isi kirashira. Tujye tuzirikana gukunda Imana no kwirinda gukora ibibi kuri iy’Isi kugirango tuzagire iherezo ryiza buri wese aba yifuza. Ah’eza ni mw’Ijuru haba amahoro n’umunezero bihoraho.