Digiqole ad

Cuba: Imfungwa 3 500 zizarekurwa kubera uruzinduko rwa Papa

 Cuba: Imfungwa 3 500 zizarekurwa kubera uruzinduko rwa Papa

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yagaragaje kenshi ko abo batumva ibintu kimwe bashobora kubana mu bworoherane

Guverinoma y’igihugu cya Cuba yatangaje ko izarekura imfugwa zibarirwa mu 3 500 mu rwego rwo kugaragariza no kwifuriza ishya n’ihirwe umushumba wa kiliziya Gatolika uzasura iki gihugu.

Papa-Francis-azasura-Cuba-imfungwa-zirekurwe
Papa-Francis-azasura-Cuba-imfungwa-zirekurwe

Ubuyobozi bw’i Havana (umurwa mukuru wa Cuba) bwavuze ko aba bafungwa bazarekurwa barimo abagombaga kuzarekurwa mu mwaka utaha biganjemo abasanganywe ibibazo by’uburwayi n’ibindi bibazo byihariye nk’izabukuru.

Abazarekurwa ngo hazaba hatarimo abafungiwe ibyaha byo guhungabanya umudendezo n’umutekano by’igihugu, kimwe n’imfungwa za politiki.

Ikinyamakuru Granma gikorera cyo muri Cuba, gitangaza ko abagororwa bazarekurwa batoranyijwe hagendewe ku buremere bw’ibyaha bari bafungiwe; igihe bari bamaze ndetse n’imyitwarire yagiye ibaranga muri gereza.

Muri aba bazarekurwa harimo abari mu kigero cyo munsi y’imyaka 20 batakoze ibyaha biremereye; n’abandi bafite ibibazo by’uburwayi bwababayeho akarande.

Iki kinyamakuru kivuga ko muri aba bazarekurwa hatarimo abafungiwe kwica no guhotora; ndetse n’abafungiwe ibyaha by’ihohotera cyangwa abafungiwe gucuruza ibiyobyabwenge.

Uru ruzinduko rwa Papa Francis ruteganyijwe kuba mu cyumweru gitaha; si ubwambere Papa ahageze dore ko no mu mwaka wa 2012 yari yitabiriye uruzinduko rwa Papa Benedigito XVI ndetse aza no kuhakura (Papa Francis) igitekerezo cyo kwandika igitabo kivuga kuri Cuba.

BBC

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Harya mu Rwanda ibi bibaho? Biheruka kubwa Habyarimana.

  • NI BYIZA PEEE

Comments are closed.

en_USEnglish