Digiqole ad

Museveni yemeje ko Al Shabab yaba yarashimutse abasirikare ba Uganda

 Museveni yemeje ko Al Shabab yaba yarashimutse abasirikare ba Uganda

Perezida Yoweli K. Museveni wa Uganda yabwiye RFI ko ubwo Al Shabab yagabaga igitero ku birindiro ingabo za UPDF(Uganda People’s Defense Forces) ziri mu ngabo z’Umuryango w’Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia kugarura amahoro hari abasirikare b’igihugu cye batandatu bashobora kuba barafashwe bunyago kuko kugeza ubu baburiwe irengero.

Museveni yemeje ko abasirikare be batandatu bari mu maboko ya Al shabab
Museveni yemeje ko abasirikare be batandatu bari mu maboko ya Al shabab

Ibi abishingira ku mpamvu z’uko hari bamwe mu basirikare be kugeza ubu batazwi aho barengeye kandi ibi bikaba byaragaragaye nyuma ya kiriya gitero cyahiranye abasirikare ba UPDF bagera kuri 12 nk’uko ubuyobozi bw’ingabo ze bwabitangaje mu byumweru bibiri bishize.

Museveni yarinze kugira ibisobanuro birambuye atanga kuri iyi ngingo.

Mu cyumweru gishize umuvugizi wa Al Shabab yari yatangaje ko bafite abasirikare ba Uganda bafashe bunyago. Gusa umuvugizi w’ingabo za Uganda yahise anyomoza ayo makuru avuga ko bidashoboka ko ahubwo yaba ari imyenda y’ingabo za Uganda bafite gusa.

Uganda ni kimwe mu bihugu byo mu karere byohereje abasirikare babyo muri Somalia kugarura umutekano muri kiriya gihugu cyazahajwe n’intambara guhera muri 1991.

Al Shabab ubu yashyizwe ku rutonde na USA nk’umwe mu mitwe ikora iterabwoba, yarahiriye kuzivugana abasirikare bose b’ibihugu byabohereje muri Somalia kuko ngo bagiye kuyikora mu jisho.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish