Umwami Mutebi arasaba abanya Buganda batuye Africa y’epfo gushora imari iwabo
Kabaka Ronald Mutebi wa II uyobora ubwami w’Ubuganda yasabye abanya Buganda baba muri Africa y’epfo gutahuka bakaza gushora imari mu gihugu cyabo aho kugira ngo bajye guteza imbere ikindi gihugu.
Ibi abivuze nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka muri kiriya gihugu habaye ibikorwa by’urugomo byakorewe abimukira baba muri Africa y’epfo cyane cyane abacuruzi bashinjwaga ko baje kunyunyuza imitsi y’abenegihugu.
Yagize ati: “ Ndasaba nkomeje abaturage b’Ubuganda babayo gutahuka bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo n’ubwami bwabo binyuze mu kubitsa mu banki no gushora imari mu mishinga miremire.”
Ubu butumwa bwasomewe abanya Buganda batuye Africa y’epfo n’umuhungu we mukuru Prince Crispian Kiweewa Jjunju muri Johannesburg.
Umwami Mutebi kandi yasabye abaturage b’iwabo gukomera ku muco wabo bakawigisha abana babo cyane cyane bagashingira ku rurimi gakondo rwabo ‘Luganda’
Muri icyo kiganiro, umuhungu w’umwami yatahanye amafaranga miliyoni 75 Shs ya Uganda azafasha mu guteza imbere ubwami yakusanyijwe n’abatuye Swaziland n’Africa y’epfo.
Ubwami w’Ubuganda nibwo bunini kandi bufite ijambo rikomeye mu buzima bwa politiki bw’igihugu cya Uganda kiyoborwa na President Yoweli K Museveni guhera muri 1986.
Imidigararo yabaye muri Africa y’epfo yatewe n’ijambo umwami w’Abazulu Zwelithini yabwiye abaturage bituma birara mu bimukira bariba, batwika amaduka, bica n’abantu.
Muri icyo gihe hibasiwe abaturuka muri Zimbabwe na Mozambique.
Nta mibare izwi y’abimukira bakomoka muri Uganda muri rusange n’ mu bwami bwa Bugande by’umwihariko baguye muri iriya midugararo.
UM– USEKE.RW