Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu na Islam kuri uyu wa Kane, Papa Francis yabasabye kurenga amwe mu mahame abagenga mu myemerere yabo rimwe na rimwe atuma bashyamirana, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije amahoro arambye. Kuri Papa Francis ngo ibiganiro bidaheza kandi bigamije kubaka nibyo byatuma amacakubiri agaragara mu madini ya Gikirisitu no muri Islam […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mu Murwa mukuru wa Tunisia, Tunis haraye haturikiye igisasu ku muhanda witiriwe Umwami Mohammed V gihitana ingabo zirinda mukuru w’igihugu na bamwe mu bagenzi bari hafi aho bose. Imibare yerekana ko igisasu cyahitanye abantu 12 hakomereka abandi 20. Umukuru w’igihugu Béji Caid Essebssi yahise ashyiraho ibihe bidasanzwe bizamara […]Irambuye
Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’. Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba. […]Irambuye
Mu ijambo yaraye agejeje ku Banyamerika, Perezida Barack Obama wa USA yavuze ko igihugu cye cyafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi birimo kutabemerera gutembera mu mahanga no gufatira imitungo yabo. Muri bo harimo Gen Niyombare wari uyoboye Coup d’etat yapfubye na Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi ubu ufatwa nka nimero ya kabiri […]Irambuye
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Hon Dan Kidega yatangaje ko mbere y’uko imirimo y’iyi Nteko itangirira i Kigali, yakiriye ibaruwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi imumenyesha ko abari bayihagarariye batakiri intumwa za Bujumbura. Abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA ni Jeremie Ngendakumana, Martin Nduwimana, Yves Nsabimana na Frederique Ngenzebuhoro. […]Irambuye
Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika kw’Isi Papa Francis azatangira uruzinduko rwe ruzarangira tariki ya 30, ku mugabane wa Afurika. Papa Francis azasura Kenya, Uganda na Repubulika ya Centre Africa byo ku mugabane w’Afurika, ndetse akazahura n’Abanyapolitike n’abayobozi b’amadini banyuranye. Mu rugendo rwe rw’iminsi itanu, biteganijwe ko Papa Francis azasoma ibitambo […]Irambuye
Yabivuze ejo abwira itsinda ryaturutse mu Budage riyobowe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Dr. Frank-Walter Steinmeier ubwo yari yagendereye Uganda akaganira na Perezida Museveni no ku bibazo by’umutekano mucye uri i Burundi. Muri Nyakanga uyu mwaka, abakuru b’ibihugu by’aka karere mu nama idasanzwe yabereye Dar-es Salam bashinze Museveni guhuza impande zitavuga rumwe mu Burundi kugira ngo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo, mu masaha y’igitondo, abantu 10 bitwaje intwaro binjiye muri Hoteli mpuzamahanga yitwa ‘Radisson Blu’ bafata bugwate Abakiliya 140 n’abakozi bayo 30, ubu amakuru akaba avuga ko 27 muri bo bahasize ubuzima. Amakuru yagendaga ahindagurika aravuga ko ibyihebe bigera ku 10 byakomezaga gusubiramo amagambo ngo “Imana ni nziza” mu […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane igisasu cyarashwe n’abantu bataramenyekana cyaguye muri metero nke hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, nicyo gitero cya mbere kigabwe hafi y’Ibiro bya perezida Pierre Nkurunziza kuva amakimbirane yakurikiye kwiyamamaza kwe atangiye muri Mata uyu mwaka. Ibisasu bibiri ngo byarasiwe ku misozi ikikije umurwa mukuru Bujumbura kimwe nicyo cyaguye muri metero nke hafi […]Irambuye
Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania Dr John Pombe Magufuli yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Kassim Majaliwa, wigeze kuba Depite w’akarere ka Ruangwa, bisa n’ibyatunguye benshi muri Tanzania. Uku gutangaza Kassim Majaliwa byakozwe na Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Job Ndugai kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo, akaba yavuze ko ibaruwa irimo uyu watowe yasinywe na Perezida […]Irambuye