Mu gihugu cya Myanmar (Burmanie) nyuma y’imyaka 25 ishyaka National League for Democracy riyobowe na Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite n’intebe zingana na 80%, ngo izi ntebe zirahagije kugirango iri shyaka ribasha gushyiraho perezida na leta nshya. Aya matora ngo ni yo ya mbere abaye mu mucyo muri iki gihugu, kurangiza ubutegetsi bushingiye […]Irambuye
Minisiteri y’ingabo za US yitwa Pentagon yemeza ko yishe umurwanyi wa Islamic State uzwi cyane ku izina rya Jihad John. Iyi Minisiteri ivuga ko yizeye ku gipimo kingana na 99% ko uwishwe ari Muhammed Emwazi uzwi ku isi yose nka Jihad John. Uyu musore ngo bamwiciye muri Syria. Inzego z’ubutasi za US n’u Bwongereza na […]Irambuye
Abayobozi muri Politiki n’idini muri Repubulika ya Centrafrique barizeza Papa Francis ko azacungirwa umutekano ubwo azabasura mu mpera z’uku kwezi. Ku rundi ruhande ariko, impungenge ntizibura kubera umutekano muke umaze iminsi uhavugwa. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, The Reuters, biravuga ko UN iteganya kuzohereza ingabo zayo kurindira umutekano Papa Francis ubwo azaba yasuye kiriya gihugu. Papa Francis […]Irambuye
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano ku Isi, kashyize itora ry’umwanzuro wamagana kwiyongera k’ubwicanyi, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ugushyingo, uyu mwanzuro uteganya n’ibihano ku bantu bose bafite uruhare mu mvururu n’ubwicanyi. Amakuru avuga ko abantu 252 bamaze kwicwa nyuma y’aho Perezida […]Irambuye
Mu 2013 havuzwe cyane inkuru y’abapolisi umunani bo muri Africa y’Epfo bishe mu buryo buteye agahinda umunyaMozambique bamuziritse ku modoka ikamukurubana ndetse bagafata ayo mashusho y’iki gikorwa cyabo. Urukiko kuri uyu wa gatatu rwahanishije aba bapolisi gufungwa imyaka 15. Umucamanza Bert Bam waburanishiga urubanza rw’aba bapolisi yavuze ko igokorwa abo bapolisi bakoze ari icy’ubunyamanswa, maze […]Irambuye
Kuwa mbere w’iki cyumweru, Urukiko rwo mu Karere ka Be’er Sheva, mu gihugu cya Israel rwashyigikiye gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo gufunga abimukira bose bazanga koherezwa mu Rwanda na Uganda. Hashize amezi menshi, bitangajwe ko Israel yumvikanye n’u Rwanda na Uganda kugira ngo yimurire muri ibyo bihugu byombi basaga ibihumbi 40 bakomoka cyane cyane […]Irambuye
Vital Kamerhe uyobora ishyaka riharanira ubumwe bw’Abanyekongo; kuri uyu wa 09 Ukwakira yatangarije abarwanashyaka be ko yiteguye kujya mu rugamba nk’urwo Moïse Katumbi uherutse kwitandukanya n’ishyaka riri ku butegetsi arimo, ashinja Leta ya Kabila guhonyora Itegeko Nshinga. Vital Kamerhe yabivugiye i Lubumbashi aho avuga ko intambara yiteguye ari iyo kugira ngo Itegeko Nshinga rya Repubulika […]Irambuye
Kuwa mbere w’iki cyumweru, U Bufaransa bwasabye akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (UN) gutabara u Burundi ubwicanyi buhari butarafata intera ndende nk’ibyabaye mu Rwanda mu myaka 21 ishize. Mu mushinga wo gutabara u Burundi utari wemerwa nk’umwanzuro w’Umuryango w’abibumbye, harimo n’ibihano ku bayobozi bakuru b’u Burundi barebeera, ndetse n’abatiza umurindi ubwicanyi n’ibibazo bishingiye kuri Manda ya […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere i Bujumbura mu Burundi abantu babari nibo bapfuye naho umupolisi umwe arakomereka ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo kwambura intwaro abaturage bazitunze bitemewe n’amategeko hakoreshejwe imbaraga nk’uko bitangazwa na JeuneAfrique. Umuntu wabonye ibyabaye utashatse ko bamutangaza yavuze ko muri abo bantu harimo umunyeshuri wari usohotse mu rugo iwabo abapolisi bagahita bamurasaho […]Irambuye
Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Joseph Magufuli ku cyumweru yatangaje icyemezo gikarishye ngo kigamije kurengera ubukungu bw’igihugu cy’uko kuva ubwo nta muyobozi wa Leta uzongera kujya mu ngendo mu mahanga. Yatangaje kandi ko agiye gutangira gukora ibyo yemeye yiyamamaza by’uko uburezi bw’ibanze buzagirwa ubuntu guhera umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania […]Irambuye