Ibuye rya Diamant rifite carat 1 111 (hafi 222g) ryacukuwe mu kirombe cya Karowe muri Botswana muri iki cyumweru, iri buye ryenda kungana n’agapira bakina muri Tennis niryo rinini rivumbuwe kuva mu myaka irenga 100 ishize nk’uko byatangajwe na kompanyi icukura diamant muri aka gace yitwa Lucara Diamond Corp. Ikirombe cya Karowe gisanzwe ubundi gihangana […]Irambuye
Indege yavaga Warsaw muri Polonye yerekeza Hurghada mu Misiri byabaye ngombwa ko igwa by’igitaraganya ku kibuga cy’indege cya Burgas muri Bulugariya kubera amakuru y’ibihuha yatanzwe n’umugenzi wari uyirimo waje kwemerera Polisi ko yari yasomye agacupa. Indege ubusanzwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 161 ngo yahagurutse muri Polonye nta makuru ku gisasu yaba yayitezwemo ahari. Ariko […]Irambuye
Abasirikare ba Congo Kinhsasa bashobora kwirukanwa muri Centrafrica aho bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro, barashinjwa gufata abagore ku ngufu n’imyitwarire mibi. Ubu nibura abasirikare 400 bakomoka muri Congo Kinshasa bagize ingabo za Minusca, zavuye mu bihugu binyuranye bya Africa harimo n’u Rwanda. Abenshi muri aba basirikare bashinjwa gufata ku ngufu no guhohotera abagore. Mu […]Irambuye
Perezida wa Nigeria Muhammad Buhari yategetse ko uwahoze ari umujyanama mukuru mu bya gisirikare kuri Leta ya GoodLuck Jonathan afatwa agafungwa kubera ko ngo yanyereje miliyari ebyiri z’Amadolari zari zigenewe kugurwa intwaro zo kurwanya Boko Haram. Sambo Dasuki w’imyaka 60 arashinjwa guhimba amasezerano yaguriweho kajugujugu 12 za gisirikare, indege enye z’intambara za kabuhariwe, imbunda zitandukanye […]Irambuye
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko umugore wiziritseho ibisasu yiciwe muri quartier ya Saint Denis i Paris n’abandi bantu babiri barahagwa hakomereka kandi abapolisi babiri. Ni mu mukwabo udasanzwe wageze aho Police irwana n’abiyahuzi bikingiranye mu nzu, aba ni abakwaho uruhare mu bwicanyi bwo kuwa gatanu. Ibi byabereye ahitwa Saint Denis aho police yari yakoze […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ubwo Police ya Uganda yajyaga gufata Erias Lukwago usanzwe ayobora Umurwa mukuru, Kampala, habaye rwaserera hanyuma amasasu aravuga. Umunyamakuru witwa Enock Tugonza wakoreraga Televiziyo yitwa Delta TV yakomerekeye cyane muri ibi bibazo atewe amabuye. Isasu rimwe ryafashe umuntu mu bari hafi aho riramuhitana. Amakuru na NTV aravuga ko iriya rwaserera yatewe n’uko Police […]Irambuye
Imvura iri mu kirere cya Tanzania ni nyinshi cyane nk’uko byemezwa n’iteganyagihe ryaho, abatuye imijyi imwe n’imwe batangiye gushya ubwoba ko kubera uburyo bwo kuyobora imivu bumeze nabi hashobora kuba imyuzure ikomeye. Imvura ariko iragaragara no mu kirere cyo mu Rwanda nubwo itaragwa ari nyinshi hose. Uduce tumwe mu mujyi wa Arusha twakunze kwibasirwa n’imyuzure […]Irambuye
Imirwano yahuze umutwe wa FDLR n’Aba-Mayi Mayi bo mu mutwe urengera inzirakarengane “Union des Patriotes pour la Défense des Innocents (UPDI)” kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yahitanye abantu Barindwi (7), barimo abarwanyi ba FDLR 5. Iyi mirwano yabereye muri Kivu ya Ruguru, mu gace kitwa Lubero, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). […]Irambuye
Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo mu Muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba Tito Byenkya yavuze ko amasezerano ashyiraho uyu muryango atashyizeho ububasha bwawo bwo gutabara ahari ibibazo nk’ibiri i Burundi mu bihugu bigize umuryango. Uyu munyamategeko avuga ko nyamara bo bari baragaragaje ko ingingo zemerera Umuryango wa EAC gutabara muri kimwe mu bihugu biwugize zikenewe. Byenkya yavuze […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, mu gihe Abafaransa benshi bari bahugiye ku mupira wahuzaga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’Ubufaransa n’iy’Ubudage, ndetse abandi bari mu myidagaduro inyuranye ibitero by’ibyihebe byibasiye ibice binyuranye by’umurwa mukuru Paris byahitanye abagera ku 127, ndetse bikomeretsa abakabakaba 200. Ubufaransa bwinjiye mu bihe bidasanzwe, ndetse bufunga imipaka. Amakuru atangwa n’ibiro […]Irambuye