Digiqole ad

Muri iki cyumweru Afurika irakira Papa Francis

 Muri iki cyumweru Afurika irakira Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yagaragaje kenshi ko abo batumva ibintu kimwe bashobora kubana mu bworoherane

Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo, umushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika kw’Isi Papa Francis azatangira uruzinduko rwe ruzarangira tariki ya 30, ku mugabane wa Afurika.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

Papa Francis azasura Kenya, Uganda na Repubulika ya Centre Africa byo ku mugabane w’Afurika, ndetse akazahura n’Abanyapolitike n’abayobozi b’amadini banyuranye.

Mu rugendo rwe rw’iminsi itanu, biteganijwe ko Papa Francis azasoma ibitambo bya Misa, agahura n’abayobozi b’ibihugu, ndetse anabonane n’abayobozi b’amadini baganire kubijyanye n’ubukangurambaga mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Papa Francis azasura Repubulika ya Centre Africa mu gihe hakomaje intambara za hato na hato, ubwicanyi n’amkimbirane bimaze imyaka ibiri. Ngo muri iki gihugu Papa Francis, azasura Umusigiti uri mu murwa mukuru Bangui, ndetse anahure n’abayobozi bakuru bo mu idini ya Islam muri icyo gihugu. I Bangui kandi azahafungura Kiliziya nini yiswe ‘Holy door’.

Muri Kenya naho biteganijwe ko agomba guhura n’abayobozi b’igihugu, abayobozi b’amadini, urubyiruko runyuranye, n’abakozi b’umuryango w’abibumbye.

Naho, muri Uganda uretse guhura n’abayobozi, Papa Francis ngo azasoma igitambo cya Misa y’abahowe Imana.

Ibi bihugu byose byamaze gutangaza ko byiteguriye bihagije kwakira uyu mushumba wa Kiliziya Gatorika kw’Isi.

Umugabane w’Afurika niwo wa mbere wabayemo ubwiyongere bwo hejuru bw’abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu myaka 35, aho biyongereye ku kigero cya 238%; Bivuze ko abayoboke ba Kiliziya Gatolika wiyongereyeho Miliyoni 200.

Papa Francis yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu mwaka wa 2013, gusa yari atarasura umugabane wa Afurika.
Src: BBC
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Yesu Mwana w’Imana ,kandi Mwami wacu udutabare!

  • Welcome!!

Comments are closed.

en_USEnglish