Digiqole ad

USA yafatiye ibihano abayobozi 4 bakuru b’u Burundi

 USA yafatiye ibihano abayobozi 4 bakuru b’u Burundi

Niyombare, Ndayirukiye, Bunyoni na Bizimana ngo ntibagomba kugera muri USA

Mu ijambo yaraye agejeje ku Banyamerika, Perezida Barack Obama wa USA yavuze ko igihugu cye cyafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi birimo kutabemerera gutembera mu mahanga no gufatira imitungo yabo. Muri bo harimo Gen Niyombare wari uyoboye Coup d’etat yapfubye na Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi ubu ufatwa nka nimero ya kabiri inyuma ya Perezida Nkurunziza

Niyombare, Ndayirukiye, Bunyoni na Bizimana ngo ntibagomba kugera muri USA
Niyombare, Ndayirukiye, Bunyoni na Bizimana ngo ntibagomba kugera muri USA

Perezida Obama yavuze ko biriya bihano bitagamije gusonga Abarundi ahubwo bigamije guca intege bamwe mu bayobozi bakuru babwo.

USA ngo izi neza ko bagize uruhare rutaziguye mu bikorwa byahungabanije uburenganzira bwa muntu kuva muri Mata uyu mwaka kugeza n’ubu.

Aba bane bafatiwe ibihano, babiri ni inkoramutima za Perezida Nkurunziza, abandi babiri ni abari bayoboye umugambi wapfubye wo kumuhirika.

Abarebwa n’ibi bihano barimo Godefroid Bizimana, wungirije ukuriye Police y’u Burundi. Uyu ngo niwe watanze amabwiriza ku bapolisi yo gukoresha ingufu nyinshi ku bigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Undi washyiriweho ibihano ni Allain Guillaume Bunyoni akaba ari Minisitiri w’umutekano mu gihugu akaba afatwa nk’uwa kabiri mu bantu bakomeye mu Burundi.

Bunyoni ngo afite ijambo rinini ku bibera i Burundi ubu bitifashe neza ku baturage no ku miryango, yo mu gihugu na mpuzamahanga, iharanira uburenganzira bwa muntu iheruka guhagarikwa i Burundi.

Undi urebwa n’iki cyemezo ni Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’ingabo akaba n’umugaba w’ingabo z’u Burundi. Gusa ubu abarizwa muri gereza ya Gitega azira gushaka gutembagaza ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ari nacyo ibi bihano byaba bimuhora.

Maj Gen Godefroid Niyombare wahoze akuriye inzego z’ubutasi n’igisirikare cy’u Burundi nawe ari mu barebwa n’ibihano bya USA, ibihano yafatiwe kubera umugambi yari ayoboye.

Uyu niwe wari uyoboye abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza umugambi wabo ugapfuba hari taliki ya 13, Gicurasi uyu mwaka. Gusa kugeza ubu ntabwo bizwi aho uyu mugabo yihishe.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Isi ni nini cyane singombwa si kamparakugera USA, ubonye iyo bubegereza inkiko bakaryozwa ibyo bashinjwabatesa abarundi, ibyose kubihanira abo usize chef Nkurunziza bivuze iki ???
    HE KAGAME P. yavuga ati ninde uyobewe akarengane ko mwiyi isi bagaseka !!

    Uburundi bukeneye gufashwa kubaka inzego nyobozi zihamye, zitajenheka, zigatozwa guteza imbere uburundi ataribyo bizahora ari akazuyaze bishe batuje bishe batuje…..

  • Bazajya mu bindi bihugu hagombye icyemezo gifatika. Naho kutajya muri USA ntacyo byabatwara.

  • Biteye iseseme no kubyumva….bajya gushakayo iki se?

  • Harya Obama we abafata ibihano yabanje kubaza niba abo bantu harimo abagiye kugwa muri za prison zitazwi, ubwo se nka Gen. Ndayiryukiye uramubuza gutembera no muri prison ko icyizere cyo kuzavamo ntagihari. Ubwo se Niyompare ari hehe. Ese nawe baramuziza ko ateza umutekano mucye mu burundi cyangwa baramuhora ko yakoze coup d’etat igapfuba? ko ibyo bihano batabifashe kuva icyo igihe cyose se. Ikinamico ntabwo muyirusha abandi sha mujye muceceka muhangane na biriya byihebe

  • Igisigaye nugufatira ibyemezo bikaze ibihugu bicumbikiye Niyombare nabagenzi be.

Comments are closed.

en_USEnglish