Digiqole ad

Mu7 ngo afite ikizere ko u Burundi buzava mu bibazo burimo

 Mu7 ngo afite ikizere ko u Burundi buzava mu bibazo burimo

Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda

Yabivuze ejo abwira itsinda ryaturutse mu Budage riyobowe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga muri  Dr. Frank-Walter Steinmeier ubwo yari yagendereye Uganda akaganira na Perezida Museveni no ku bibazo by’umutekano mucye uri i Burundi.

Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda asanga umunsi umwe u Burundi buzasubirana amahoro
Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda asanga umunsi umwe u Burundi buzasubirana amahoro

Muri Nyakanga uyu mwaka, abakuru b’ibihugu by’aka karere mu nama idasanzwe yabereye Dar-es Salam bashinze Museveni guhuza impande zitavuga rumwe mu Burundi kugira ngo zihoshe amakimbirane yavutse nyuma yo kwiyamamaza no gutorwa kwa Pierre Nkurunziza kuri manda ya gatatu.

Ubwo yakiraga bariya bashyitsi, Museveni yababwiye ko ibihugu by’akarere biri gukora ibishoboka byose ngo amahoro n’umutuzo bigaruke mu Burundi.

Yagize ati: “Hari intambwe turimo gutera mu kugarura amahoro kandi amaherezo Abarundi bazabona amahoro arambye kandi agizwemo uruhare na buri wese.”

Perezida Yoweri Museveni yasabye ubutegetsi mu Burundi kwemerera abatavuga rumwe nabo bakagira uruhare mu biganiro byo kugarura amahoro kuko ngo amahoro arambye aboneka ari uko yaganiriweho na bose.

Avuga kuri Somalia, Museveni yavuze ko igituma kiriya gihugu kidatekana ari uko nta nzego zihamye kigira, abasaba gufasha ibihugu by’Afurika na Somalia by’umwihariko kugira inzego zikomeye zabasha guhangana n’ibibazo byose.

Perezida Museveni yatangiye akazi ke ko guhuza Abarundi taliki 15 Nyakanga uyu mwaka. Yari asimbuye Umunyasenegali Abdoulaye Bathily. Bathily nawe yasimbuye Said Djinnit.

Amakuru atangwa na Burundi Iwacu aravuga ko kuri iki Cyumweru ibisasu bya Grenade cumi na bine byaturikiye ahitwa Ngagara bihitana bane hakomereka abandi benshi.

Moïse Nkurunziza Umuvugizi wungirije wa Police i Burundi  yemeza ko Police ejo yatangije akazi ko guhinga abo yita inkozi z’ikibi zitwaje intwaro aho bari hose muri kariya gace

Yemeza kandi ko hari abapolisi bane bakomerekejwe na ziriya grenades.

Abantu barindwi ngo barafashwe, imbunda ebyiri za Kalashnikov, imbunda nto ya pistolet n’amasasu nabyo nabyo ngo byarafashwe.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubwose iyo si nkuru yo kurema agatima bidafite ishingiro ???

    Abarundi kugeza uyu munsi barapfa nki bimonyo, nta leader wigaragaza ko azabihosha, leta ikomeje kugaragaza intege nkeya, UN nubwo yajyayo birazwi byaragaragaue ntaho iragarura umutuzo.

    Uburundi ni busengerwe bubone umutundi ubucungura ufite ubutwari nkubwa HE Paul KAGAME wa ducunguye igihe twari mu marembera.

    • @Munyarwanda, jya mu mateka yu Rwwanda nu Burundi uzasanga abarundi buri gihe muri politiki barateye intambwe ndende kurusha u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish