Bujumbura: Igisasu cyarashwe hafi y’ibiro bya Perezida Nkurunziza
Kuri uyu wa Kane igisasu cyarashwe n’abantu bataramenyekana cyaguye muri metero nke hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu, nicyo gitero cya mbere kigabwe hafi y’Ibiro bya perezida Pierre Nkurunziza kuva amakimbirane yakurikiye kwiyamamaza kwe atangiye muri Mata uyu mwaka.
Ibisasu bibiri ngo byarasiwe ku misozi ikikije umurwa mukuru Bujumbura kimwe nicyo cyaguye muri metero nke hafi y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu.
Ibi bisasu ngo byangije ubusitani buri hafi aho.
Umwe mu bigometse ku butegetsi bwa Nkurunziza yavuze ko aribo babirashe bagamije gusenya amazu Umukuru w’igihugu akoreramo ariko ngo ku bw’ibyago byabo ntibahageza.
Pierre Nkurikiye Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, we yahakanye ariya amakuru.
Yagize ati: “Twumvise abantu babivuga tujya kureba ariko twasanze ari ibihuha.”
Hari umukozi muri ambasade imwe ikorera Bujumbura we wabwiye AFP ko aya makuru ariyo koko hari igisasu cyarashwe hafi y’ibiro bya Perezida Nkurunziza.
Kugeza ubu mu Burundi haracyari umutekano mucye kubera guhangana hagati ya Leta n’abadashaka Perezida Nkurunziza ku butegetsi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
9 Comments
None se abantu barasa bagahamya ubusitani bumva bafata ubutegetsi koko….Murekere iyo mumureke ategeke
Bano bavandimwe barwanya Nkurunziza bakwiye guhabwa amasomo yagisirikare,wambwira ute ko bahushije inzu bakarasa mu busitani koko???? Isomo rya Target ntaryo bazi kbsa ,k uko ibyo bisasu byafashe ubusa birahenze,ubundi ikintu inyeshyamba zakagombwe kutahusha murwego rwo kutangiza ibikoresho bike baba bafite
Aya makuru nibihuha,ndetse biranagaraga,polici yabihakanye inavuga ko yahageze isanga atari vyo, ngo umwe mubagwanya ubutegetsi yavuze…… yavugiye he? Yitwande? Ko mutasobanuye? Nuwo mukozi wa ambassade imwe….. yikihe gihugu? Yavugiye he?
Byavugiwe mu Rwanda.
Aba bagizi ba nabi bo mu Burundi nabo bari bakwiye guhagurukirwa bagahigwa bukware nk’uko bari guhiga ziriya nkozi z’ikibi zishe abantu i Paris.
Hahaaaaa!!!!imbeba irya umuhini isotera isuka!!!
Ariko Nkurunziza baramushakaho iki ko ari agati kateretswe n’Imana !!!
Ariko se ubu intu byerekeza hehe? EAC ivuga kurwanya inyeshyamba mu bihugu nyamuryango. i burundi ubivuze yabeshya cg atabeshya bamurebera gute kandi yarangije kubyiyemerera? Nkurunziza yatorewe mandat ya 2 ukurikije itegeko nshinga( souffrage universelle) ariyo ya nyuma kandi yarabivuze, bamuhaye amahoro hamwe nabarundi bashaka kwiterera imbere, bazabaze M23 uko byarangiye.
Nikuki bagiye kwisenyeraho igihugu cyabo.
Umukorone azababoneraho !!!!
AFIRIKA GENDA WARABABAYE .
Comments are closed.