Hagendewe ku byatangajwe mu ibarura ry’amajwi ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y’amatora ya Perezida wa Republika muri Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré niwe watsinze n’amanota 53,49% akaba akurikiwe na Zéphirin Diabré bari bahanganye we ufite amanota 29,65 %. Aya majwi atangajwe akaba ari ay’agateganyo. Christian Kaboré yari yarakunze gutangaza […]Irambuye
*Umutekano i Burundi ngo uhagaze neza kuri 90% *Hafashwe imbunda 614 *Abapolisi baguye mu biri kuba i Burundi ngo ni 34 Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni yavuze ko muri uyu mwaka, ubura ukwezi kumwe ngo urangire, abantu 6229 ari bo bamaze gutabwa muri yombi. Imibare ivuga ko […]Irambuye
Papa Francis kuri uyu wa mbere yinjiye mu musigiti i Bangui, mu ijambo yahavugiye yavuze ko Abasilamu n’abakristu ari abavandimwe nta ukwiye kwica undi cyangwa kugambirira kumugirira nabi ashingiye ku kwemera. Aha niho yanasoreje uruzinduko yari arimo muri Africa. Papa Francis nk’uko byari biteganyijwe yasuye Quartier PK5 ya Bangui ifatwa nk’izingiro ry’ubugizi bwa nabi i […]Irambuye
Umusirikare mukuru mu ngabo z’U Burundi, Major Salvator Katihabwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyashize yarasiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana ahita ahisaga ubuzima. Iki gikorwa cyabereye mu kabari k’umugabo wa Visi Perezidante wa Sena y’U Burundi, nyirakbari na we akaba yakomerekejwe n’isasu nk’uko BBC Afrique ibitangaza. Urupfu rw’uyu musirikare rukurikiye igitero cyagabwe ku modoka […]Irambuye
Ibiro ntaramakuru by’abongereza bivuga ko aribwo bwa mbere hagaragaye uburinzi budasanzwe kuri Papa mu ngendo akora, kuri iki cyumweru ubwo yari asesekaye i Bangui muri Centre Africa yari arinzwe bikomeye cyane. Mu bari bamucungiye umutekano bya hafi harimo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UN bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu. Mu butumwa yatanze […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru abaturage ba Burkina Faso bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishinga amategeko agamije kurangiza inzibacyuho yatangiye kuva Blaise Compaoré yeguzwa n’abaturage batifuzaga ko ahindura itegeko nshinga. Blaise Compaoré ubu ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire. Guhera ku wa Gatandatu, abaturage bari bagiterefona abandi bakoresha mudasobwa kugira ngo bamenye neza uko ibintu […]Irambuye
Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yaburiye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin kudakina n’umuriro, agendeye kubirimo gukurikira n’indege y’intambara y’Uburusiya Turukiya yahanuye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Mu magambo yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Erdogan yaburiye perezida Putin w’Uburusiya kudakina n’umuriro, kubijyanye n’ibyabaye. Gusa yavuze ko igihugu cye kitagamije kwangiza umubano w’igihugu cye n’igihugu cy’Uburusiya. […]Irambuye
Umushumba wa kiliziya gatolika kw’isi Papa Francis mu rugendo rwe akomeje gukorera ku mugabane w’Afurika, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yageze mu gihugu cya Uganda. Aho agiye gukomereza urugendo rwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Yakirwa na Perezida Museveni mu biro bye yahavugiye ko umugabane w’Afurika isi iwubona nk’umugabane w’icyizere. Mu gihugu cya Uganda […]Irambuye
Umwe mu bajyanama ba Perezida Pierre Nkurunziza witwa Zenon Ndaruvukanye yari arashwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cy’uyu munsi Imana ikinga akaboko. Ikinyamakuru Koaci kivuga ko abantu batatu bafite imbunda bateze igico uriya mugbo wahoze ari Guverineri w’Umujyi wa Bujumbura rural akaba n’umujyanama wa Pierre Nkurunziza ubwo yari avuye iwe hitwa mu Kajaga ariko ararusimbuka. Umwe […]Irambuye
Kuva ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo, imiryango 6 500 mu gace ka Ikobo, i Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri DR Congo bahunze ibyabo kubera imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa FDLR n’Aba Maï-Maï. Iyi miryango yahungiye mu bice byo hafi y’aho batuye muri Miriki, Luofu, Kimaka, Kirumba na Kanyabayonga, muri Lubero. Abari hafi […]Irambuye