U Burundi bwahagaritse abadepite babwo baje mu nama ya EALA i Kigali
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Hon Dan Kidega yatangaje ko mbere y’uko imirimo y’iyi Nteko itangirira i Kigali, yakiriye ibaruwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi imumenyesha ko abari bayihagarariye batakiri intumwa za Bujumbura.
Abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA ni Jeremie Ngendakumana, Martin Nduwimana, Yves Nsabimana na Frederique Ngenzebuhoro.
Hon Kidega yabwiye abanyamakuru i Kigali ko izi ntumwa za rubanda zari zaje ziturutse i Burundi ngo Inteko y’u Burundi yandikiye EALA imenyesha ko aba badapite bashobora gutaka imyanya yabo mu Nteko.
Uyu muyobozi ariko avuga ko aza kubanza kugirana inama n’aba badepite b’i Burundi basanzwe muri EALA mbere yo gusubiza ab’i Bujumbura bamwandikiye.
Fred Daniel Kidega yagize ati “Maze igihe nakiriye ibaruwa, ndagira ngo mbishimangire ko Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, amenyesha ko abadepite 4 baturutse mu Burundi bagiye kubura imyanya yabo. Nanditse nsubiza Perezida w’Inteko y’u Burundi, …ndasaba nkomeje aba badepite bireba kuza mu biro tukabiganiroho, kandi nandikiye n’Akanama ka EAC (CTC) ni ko gafite umwanzuro wa nyuma.”
Nyuma yo guhura n’aba badepite nk’uko nabisabwe na CTC turafata imyanzuro tuzamenyesha Inteko na Guverinoma y’u Burundi.
Ati “Nk’Umukuru w’Inteko ya EALA ndashimangira kandi nzarinda ubumwe bw’abagize Inteko ya EALA.”
Imirimo y’inama ya EALA izateranira i Kigali kuva kuri uyu wa mbere kugera tariki 04 Ukuboza 2015 iziga ku mishinga y’amategeko yo kubungabunga amashyamba no kuyakoresha hamwe n’itegeko rireba uko Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba wahangana n’ibiza.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ariko Leta y’u Burundi irasetsa irabura guhangana n’ibibazo yifitiye igata umwanya ihangana nigihugu cyabasize mu iterambere. Burundi ntacyo muzatwara u Rwanda nimushaka mubimenye ahubwo nimutuze tubafashe kugarura amahoro mugihugu cyanyu Mureke kwiruka inyuma yaba Pasteur bemera imana mumagambo gusa naho mubikorwa bakarimbura intama bashinzwe kureberera.
AbanyAfrica kuzater’imbere biri kure nk’ukwezi!
Birambabaza guhora mu tuntu tw’amatiku no kutamenya icyo ushaka.
Mana we ! yewe abanyafrica ntihazajyire undi tubeshyera ngo atuma tudatera imbere, ikibazo ni twe ubwacu.
So Sad!
Niba igihugu bari bahagarariye cyabahagaritse bagomba gutaha, u Burundi buzohereza abandi. Ntacyo inteko ya EALA yabikoraho. Na depite Kabahizi wari uhagarariye u Rwanda yarirukanwe arataha. Nta gitangaza kirimo.
Nibyo, abadepite bo muri EALA baba bahagarariye ibihugu byabo, iyo rero igihugu uhagarariye Leta yacyo itacyifuza ko ugihagararira icyo gihe uregura icyo gihugu kikohereza undi nk’uko byagenze ku mudepite w’u Rwanda KABAHIZI.
abarundi murikwiruka mugukemura ibibazoo mubanze mukemure ibibazo byumutekano muke mufite mwunge abarundi basubire babane neza kandi ntimugire ahandi mutegereza igisubizo n’iwanyu muvugute umuti w’urukundo mugotomereho
They are loosing focus! Pastoro Nkurunziza umenya kuvanga politiki n’ubupantekote byaramucanze ahitamo guhitana ukoroye wese hhhh
Comments are closed.