Digiqole ad

Tanzania: Perezida Magufuli yatunguranye mu gushyiraho Minisitiri w’Intebe

 Tanzania: Perezida Magufuli yatunguranye mu gushyiraho Minisitiri w’Intebe

Kassim Majaliwa wagizwe Minisitiri w’Intebe yari asanzwe ari intumwa ya rubanda

Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania Dr John Pombe Magufuli yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Kassim Majaliwa, wigeze kuba Depite w’akarere ka Ruangwa, bisa n’ibyatunguye benshi muri Tanzania.

Kassim Majaliwa wagizwe Minisitiri w'Intebe yari asanzwe ari intumwa ya rubanda
Kassim Majaliwa wagizwe Minisitiri w’Intebe yari asanzwe ari intumwa ya rubanda

Uku gutangaza Kassim Majaliwa byakozwe na Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Job Ndugai kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo, akaba yavuze ko ibaruwa irimo uyu watowe yasinywe na Perezida Magufuli.

Majaliwa yabaye Minisitiri wungirije mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ushinzwe imiyoborere y’Intara n’inzego z’ibanze (TAMISEMI).

Uyu mugabo w’imyaka 55 yavutse tariki ya 22 Ukuboza, 1960.

Yabaye umwarimu wabigize umwuga, akaba yarabaye umudepite imyaka itanu. Yabaye Minisitiri wungirije muri Minisiteri y’Uburezi, aza gushimwa cyane bitewe n’uko yagiye yitwara mu gukemura ibibazo byari byugarije abarimu.

Nyamara abantu baribaza uburyo uyu mugabo, Kassim Majaliwa azabasha kuzuza inshingano zikomeye nka Minisitiri w’Intebe, umwanya wa kabiri ukomeye cyane muri Leta ya Tanzania.

Majaliwa nta mwanya uwo ariwo wose ukomeye yagize mu ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi. Uku gutungurana mu gushyiraho umuntu utazwi ku mwanya nk’uyu ukomeye, byateye benshi amatsiko yo kumenya abandi ba Minisitiri Perezida Magufuli azashyira muri Guverinoma ye.

Dr Magufuli yatsinze amatora mu kwezi gushize ahigitse Umukandida w’abatavuga rumwe n’ishyaka CCM,  Edward Lowassa wanabaye Minisitiri w’Intebe.

Akimara kurahira, Magufuli yakoze impinduka, ahereye mu buvuzi aho bitunguranye yasuye ibitaro bikuru bya Dar es Salaam, agasanga hari ibitagenda neza agahita yirukana Umuyobozi Mukuru wabyo. Yanategetse ko ingendo z’abayobozi bakuru zidakenewe hanze ya Tanzania zihagara.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nibyo se?

  • Niba uyu mu minisitiri yaravutse ku itariki ya 22 Ukuboza, 1960 nk’uko mubivuga, ntabwo afite imyaka 55 ahubwo afite imyaka 54; kuko azagira imyaka 55 ku itariki ya 22 Ukuboza 2015

    • Wowe UWERA. Ibyo wibwira sibyo. My mategeko si uko babara imyaka. Ahubwo kuri 22 ukuboza 2015 azaba atangiye Uwa 56.

  • Congratulations to him and his H.E who did his choice for some reasons.. N’ubundi bamenyekana bagatangiye, ntibakumenya utagahawe. Don’t worry about him, everything will be alright, let’s wait. He will also surprise many people with good actions and changes.

  • He doesn’t look his age, he looks young man.

  • Hongera Mhe Rais Magufuli!

Comments are closed.

en_USEnglish