Digiqole ad

Papa Francis muri Uganda ati “Afurika ni Umugabane w’icyizere”

 Papa Francis muri Uganda ati “Afurika ni Umugabane w’icyizere”

Papa Francis akigera ku kibuga cy’indege cya Enteebe yakirijwe indabo.

Umushumba wa kiliziya gatolika kw’isi Papa Francis mu rugendo rwe akomeje gukorera ku mugabane w’Afurika, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yageze mu gihugu cya Uganda. Aho agiye gukomereza urugendo rwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Yakirwa na Perezida Museveni mu biro bye yahavugiye ko umugabane w’Afurika isi iwubona nk’umugabane w’icyizere.

Papa Francis akigera ku kibuga cy'indege cya Enteebe yakirijwe indabo.
Papa Francis akigera ku kibuga cy’indege cya Enteebe yakirijwe indabo.

Mu gihugu cya Uganda ageza ijambo ku bayobozi bakuru b’igihugu, abanyapolitike ,abashyitsi ndetse n’abandi bantu baturutse imihanda yose baje kwakira uwo muyobozi wa kiliziya. Yashishikarije abanya Uganda ku bahana, no gukundana nta kureba kubibatandukanya bidafatika.

Yanagarutse ndetse ku bahowe Imana b’Ibugande ubu bari mu Batagatifu Isi yiyambaza,yavuze ko bariho kugirango bashimangire akamaro ko kwizera, kwihangana ndetse no kwitanga , ugakomeza gusenga Imana niyo haba mu makuba atandukanye.

Papa Francis yakomeje ashishikariza abanya Uganda kugira ubutabera ,ubwiyunge ndetse no gukundana .

Yashimiye kandi uburyo igihugu cya Uganda cyitwaye mu kwakira Impunzi.

Gusa ntiyigeze avuga ku kibazo cyo kuba perezida Museve yaranze kuva kubutegetsi. Dore ko hari hari n’uwahoze ari minisitiri w’intebe usigaye uri mu ishyaka ritavuga rumwe na leta avuga ko ariwe bazahatana mu matora ya 2016, Amama Mbabazi.

Mu butumwa bwe bw’amahoro ahura n’abakilisitu,abanyepolitike,ndetse n’urubyiruko aho aba abashishikariza ubutumwa bw’amahoro.

Kuri uyu wa gatanu mbere yuko ava muri Kenya yabwiye urubyiruko kwirinda ruswa ndetse n’amacakubiri. Ngo kuko aribyo bibangamira iterambere ry’uyu mugabane.

Papa Francis nyuma yo kuva mu gihugu cya Uganda azakomereza urugendo rwa Mu gihugu cya Centre Afurika ari naho azasoreza urugendo rwe ku mugabane w’Afurika.

Papa yakiriwe na Perezida Museveni n'umufasha we, ndetse n'abandi banyacyubahiro banyuranye.
Papa yakiriwe na Perezida Museveni n’umufasha we, ndetse n’abandi banyacyubahiro banyuranye.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Uyu Papa,buriya mukunda kubi yavuze ko Imana ari inyambabazi ngo abavuga ko izarimbura ngo sibyo!! \yuzuye imbabazi gusaa!!!

  • Nibyiza nakomeze abagire inama gusa Ntiyagombaga kwivanga kugundira ubutegetsi kwa Museveni rwose yakoze neza. Kuko Politiki ntaho ihurira niyobokamana yarikuba yivanze.

Comments are closed.

en_USEnglish