Digiqole ad

Papa Francis mu musigiti i Bangui ati “abakirisito n’abasilamu turi abavandimwe”

 Papa Francis mu musigiti i Bangui ati “abakirisito n’abasilamu turi abavandimwe”

Papa Francis mu musigit i Bangui

Papa Francis kuri uyu wa mbere yinjiye mu musigiti i Bangui, mu ijambo yahavugiye yavuze ko Abasilamu n’abakristu ari abavandimwe nta ukwiye kwica undi cyangwa kugambirira kumugirira nabi ashingiye ku kwemera. Aha niho yanasoreje uruzinduko yari arimo muri Africa.

Papa Francis mu musigit i Bangui
Papa Francis mu musigit i Bangui

Papa Francis nk’uko byari biteganyijwe yasuye Quartier PK5 ya Bangui ifatwa nk’izingiro ry’ubugizi bwa nabi i Bangui, ubu gasa n’akagoswe n’abarwanyi b’abakristu bo mu mutwe wa Anti-Baraka.

Iki gihugu kimaze igihe cyarashegeshwe n’intambara zishingiye ku kwihorera hagati y’abasilamu n’abakristu nk’uko bitangazwa na Reuters.

Mu musigiti mukuru Koudoukou uri rwagati mu murwa mukuru Bangui, Papa Francis yasabye abanyamadini kubana kivandimwe no kubabarirana, ababwira ko bose ari abavandimwe kandi ko nta nyungu nimwe yava mu guhohoterana bitwaje ukwemera.

Ati: “abakritu n’abayisilamu turi abavandimwe, nta nyungu nimwe yaturuka ku makimbirane no guhohoterana.
Ntabwo tugomba kwihorera kandi ntitugomba kwangiza, guhemukira uwo ari we wese twitwaje izina ry’Imana.”

Nyuma yo gusura umusigiti w’i Bangui Papa Francis yahise yerekeza kuri stade yasomeyeho misa isoza urugendo rwe rwa mbere yagiriye ku mugabane w’Afurika.

Mbere yo kuza muri iki gihugu, Ubufaransa bwari bwaburiye Papa Francis ko ashobora guhura n’ibibazo by’umutekano.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko ubwo ubufaransa bwavugaga ko Umukozi w’Imana nka Papa yagira umutekano muke ate??Birengagije ko Seduraka,Meshaki ,Abedenego bajugunywe mu rwobo rw’intare zishonje,ku bw’ubushobozi bw’Uwiteka ntizibarye ahubwo zikabarigata???Imana y’Ukuri irahamabye mwa bisi mwe!!

  • Iyo bivugwa n’abandi atari abafaransa. Erega mandat yabo yarangiriye mu Rwanda!!! Nta handi bazongera kuvuga ngo bumvwe!!! I uwishe umwana w’u Rwanda aramuhagama

Comments are closed.

en_USEnglish