Digiqole ad

Burkina: Christian Kaboré niwe ‘watsinze’ amatora ya Perezida

 Burkina: Christian Kaboré niwe ‘watsinze’ amatora ya Perezida

Roch Marc Christian Kabore

Hagendewe ku byatangajwe mu ibarura ry’amajwi ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y’amatora ya Perezida wa Republika muri Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré niwe watsinze n’amanota 53,49% akaba akurikiwe na Zéphirin Diabré bari bahanganye we ufite amanota 29,65 %.

Roch Marc Christian Kabore

Aya majwi atangajwe akaba ari ay’agateganyo.

 

Christian Kaboré yari yarakunze gutangaza ko azatsinda amatora mu kiciro cya mbere nk’uko JeuneAfrique ibitangaza. Ibi ngo bias n’aho ari ko byagenze kugeza ubu.

Christian Kaboré yari ahagarariye ishyaka ry’abaturage n’iterambere bita Mouvement du peuple pour le Progrès (MPP) naho Zéphirin Diabré we yari ahagarariye ishyaka l’Union du Peuple pour le Changement (UPC).

Hasigaye ko ibyavuye mu matora hose mu gihugu byemezwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Burkina Faso.

Akimara kumva ibyavuye mu matora, Zéphirin Diabré yahise ajya kwa Kaboré kumushimira intsinzi, amusaba gukomeza imigambi afite yo guteza imbere abaturage ba Burkina Faso.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kumva uwabaye ministre wintebe igihe kirekire kungoma ya blaise kompaoré ariwe utsinze amatora numva impinduka abaturage baharaniye itazagerwaho vuba

Comments are closed.

en_USEnglish