Digiqole ad

Burkina Faso: Amatora y’umukuru w’igihugu n’Abadepite yatangiye

 Burkina Faso: Amatora y’umukuru w’igihugu n’Abadepite yatangiye

Roch Marc Christian Kabore na Zephirin Diabre barahabwa amahirwe yo kuyobora Burkina Faso kurusha abandi

Kuri iki Cyumweru abaturage ba Burkina Faso bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishinga amategeko agamije kurangiza inzibacyuho yatangiye kuva Blaise Compaoré yeguzwa n’abaturage batifuzaga ko ahindura itegeko nshinga.

Roch Marc Christian Kabore na Zephirin Diabre barahabwa amahirwe yo kuyobora Burkina Faso kurusha abandi
Roch Marc Christian Kabore na Zephirin Diabre barahabwa amahirwe yo kuyobora Burkina Faso kurusha abandi

Blaise Compaoré ubu ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire. Guhera ku wa Gatandatu, abaturage bari bagiterefona abandi bakoresha mudasobwa kugira ngo bamenye neza uko ibintu bizagenda mu matora nyirizina.

Jeune Afrique yanditse ko muri Burkina hariyo indorerezi 5000 zakwirakwijwe mu biro by’itora hirya no hino kandi ngo abaturage miliyoni 5,5 batabiriye amatora yo kuri iki Cyumweru.

Amakuru yose ari kuva mu biro by’itora ari gukusanyirizwa ahantu hamwe agasesengurwa.
Ishyirahamwe ry’imiryango itegamiye kuri Leta riri gukurikiranira hafi uko amatora agenda, rikaba ryarashyize icyicaro cyaryo muri Hotel yo mu murwa mukuru Ouagadougou.

Nubwo indorerezi ari nyinshi, hari abavuga ko zidahagije kubera ubunini bw’igihugu (Burkina ifite ubuso bwa km2 274 200).

Indorerezi z’umuryango witwa One World zivuga ko zashyizeho uburyo buzazifasha kumenya uburiganya ubwo aribwo bwose buzaba, kandi ngo bazatanga amakuru atabogamye yerekana uko amatora yagenze.

Abantu 14 nibo bahatanira kuyobora Burkina Faso, Roch Marc Christian Kabore na Zephirin Diabre nibo bahabwa amahirwe kuruta abandi.

Diabre ni impuguke mu bukungu, yabaye Minisitiri w’Ubukungu n’Imari ku butegetsi bwa Blaise Compaoré guhera muri 2010.

Kabore we yabaye Minisitiri w’Intebe kandi akurira ishyaka rya CDP rya Blaise Compaoré mbere yo kurivamo muri 2014 akajya mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.

Biteganijwe ko abakandida bose bananiwe kugeza ku majwi yifuzwa habaho icyicaro cya kabiri.
Imibare y’agateganyo y’uko amatora yagenze izatangazwa kuri uyu wa mbere nimugoroba.

Komisiyo y’Amatora yemeza ko amatora y’inzego z’ibanze azaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016.

Burkina Faso iyobowe na Michel Kafando washyizweho nyuma y’uko abaturage basabye ko Lt Col Isaac Zida wari wafashe ubutegetsi nyuma yo kweguza Compaore na we abuvaho bugahabwa umusivili.

Kafando kandi yasubijwe ku butegetsi n’igitutu cy’amahanga n’abaturage nyuma y’uko Gen Gelbert Diendere na we yari yafashe ubutegetsi ku ngufu, ubwo yari akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu.

Ingabo zose zanze kumuyoboka bituma zimwe ziyemeza kumurwanya bityo yemera gusubiza ubutegetsi Kafando abaturage bashakaga.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish