Mu kiganiro kihariye, Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yabwiye Umuseke ko igihugu cye kitahagaritse inkunga cyageneraga u Burundi ahubwo cyahisemo kujya kiyigereza ‘direct’ ku barundi cyane cyane impunzi, biciye mu miryango itandukanye itegamiye kuri Leta. Ambasaderi Arnout Pauwels yaganiriye na Elia Byukusenge umunyamakuru w’Umuseke Iburasirazuba. Umuseke: Igihugu cyawe cyahagaritse inkunga cyahaga leta y’u Burundi gihitamo […]Irambuye
Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere, Philemon Mateke yasabye Leta ya Nkurunziza mu Burundi ko yakora ibishoboka byose igashyiraho indi Guverinoma ihuriwemo n’impande zose kugira ngo imidugararo ihavugwa ihagarare. Mateke yavuze ko ibiganiro bigamije kunga Abarundi byabera ahandi hatari mu Burundi. Ibi Uganda ibivuze nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi […]Irambuye
*Ibihugu bikize byiyemeje gutanga inkunga ya miliyari 100 z’amadolari mu gufasha guhangana n’ingaruka z’ibihe, *Amasezerano yasinywe ni ingenzi ariko hari impungenge z’uko azashyirwa mu bikorwa, *Ibihugu byiyemeje kugabanya ubushyuhe bw’Isi ho degre Celcius 2 (2°C). Kuri iki Cyumweru abahagarariye ibihugu 195 bari bateraniye i Paris mu Bufaransa baraye bashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga asobanura uburyo […]Irambuye
Intambara yongeye kurota mu Nteko Ishinga amategeko ya Ukraine ubwo umwe mu ntumwa za rubanda yateruraga Minisitiri w’Intebe ari kugeza ijambo ku Nteko ngo amusohore maze abandi bakamubuza hakaba akajagari k’imirwano hagati y’aba ba nyakubahwa kuri uyu wa gatanu. Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Petro Poroshenko yagiye ahereza indabo Minisitiri w’Intebe […]Irambuye
UPDATE: Imibare y’abaguye mu ntambara yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishije, yageze ku bantu 87 muri rusange. Ku cyumweru ubuyobozi bw’ingabo z’U Burundi byatangaje ko abantu 79 ku ruhande rw’abadashyigikiye Leta bagabye igitero bishwe, abasirikare umunani b’igihugu na bo bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, Col Gaspard Baratuza, ku wa gatandatu yavuze […]Irambuye
Perezida wa Tanzania John Magufuli yashyize ahagaragara amazina y’Abaminisitiri bashya, kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza, muri Minisiteri 18 yashyizeho Abaminisitiri 19 muri bo abagore ni batandatu. Dr. Magufuli yavuze ko Minisiteri enye zitarabona Abaminisitiri bashya kuko ngo agishakisha abantu bashobora kuziyobora. Amazina menshi mu yatangajwe ni abantu batari bamenyerewe mu bitangazamakuru nk’abakomeye. Muri […]Irambuye
Icyamamare mu mukino wa Boxe ku isi, umukambwe Muhammad Ali aganisha ku byatangajwe na Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa US, yavuze ko Islam ubwayo nk’ukwemera ntaho ihuriye n’iterabwoba ndetse ko n’ababitekereza gutyo bibeshya cyane. Donald Trump aherutse kuvuga amagambo akomeye, bamwe banise ay’ubusazi, ko abasilamu bakwiye kwangirwa kwinjira muri Amerika kuko ngo ari bo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Bujumbura hongeye kugaragara abantu barindwi (7) bishwe. Ni nyuma y’iminsi mike Umuryango w’abibumbye uhururije iki gihugu ko muri iki gihugu hatumba intambara mu banyagihugu. Amakuru dukesha Radiyo BBC avuga ko batanu muri aba bishwe biciwe ku muhanda wa 15 mu gace ka […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwatangazaga abemerewe kziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, François Bozizé ntayemererwe, abamushyigikiya bahise bajya mu mihanda bahashinga za bariyeri ndetse humvikana amasasu mu duce umunani twa Bangui umurwa mukuru. Ambasade y’u Bufaransa ikoresheje ubutumwa bugufi yasabye abaturagekwirinda gupfa gutemberera aho babonye, ahubwo bakarushaho kuba maso kuko ngo umutekano […]Irambuye
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byasohoye rigasomerwa kuri Televiziyo y’igihugu, ryatangaje ko muri iki gihe hari gushyirwaho abantu bazaba bagize itsinda rizategura uko ibiganiro mpuzamashyaka bizakorwa n’ibizakenerwa byose. Itangazo rivuga ko gushyiraho ririya tsinda bishingiye ku ngingo ya kabiri ( article 2) y’iteka rishyiraho biriya biganiro. Iri tangazo kandi […]Irambuye