CAR: Seleka na anti Balaka basinyiye guhagarika imirwano
Abahagarariye imitwe ya Anti Balaka na Seleka basinyiye i Brazaville muri Kongo amasezerano yo guhagarika imvururu zari zimaze umwaka urenga hagati yabo.
Ubushyamirane bwavutse hagati ya Seleka irimo Abisilamu benshi na Anti Balaka irimo Abakirisitu benshi nyuma y’uko Seleka yari iyobowe na Michel Djotodia ifatiye ubutegetsi. Kugira ngo bemeranye ku masezerono y’amahoro, byabaye ngombwa ko Seleka ireka ubusabe bwayo bw’uko igihugu cyacibwamo kabiri, ikagira agace kayo na Anti balaka nayo ikagira akayo, ubu busabe ikaba yari yabutanze kuri uyu wa Mbere.
Uhagarariye Seleka Mohamed Moussa Dhaffane yagize ati: “ Twasinye aya masezerano bose babireba kandi twiyemeje ko tuzayakurikiza nta gutezuka.” Patrick Edouard Ngaissona uhagarariye anti-Balaka yasabye ko uzarenga kuri aya masezerano wese yazabihanirwa by’intangarugero.
Impande zombi zishinjwa gukora ibikorwa by’ubwicanyi n’iyicarubozo muri ziriya mvururu zishingiye ku madini na Politiki. Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso ari nawe mu muhuza mukuru muri iki kibazo, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu rwego rwo kugarura amahoro.
Seleka kuri uyu wa mbere yari yasabye ko CAR bayicamo ibice bibiri, Seleka igahabwa igice cy’Amajyaruguru kigizwe n’Abisilamu naho anti-Balaka igahabwa Amajyepfo arimo Abakirisitu benshi.
Abasesengura ibintu bavuze ko ibi bibaye, byaba ari ikosa rikomeye kuko Seleka yahita ibona uburyo bwo kwihorera kuri anti-Balaka. Muri CAR hari ingabo 7000 zirimo n’iz’u Rwanda zagiye guhosha iriya mirwano no kugarura amahoro.
BBC UM– USEKE.RW