Kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Uganda bwatangaje ko umutwe w’Abasilamu wo muri Repubulika ya Centrafurika witwa Seleka wifatanyije na LRA( Lord Resistance Army) urwanya Leta ya Uganda. Ingabo za Uganda zimaze igihe mu duce duturanye na Centrafurika zihiga umugaba mukuru wa LR, Joseph Kony ukurikiranyweho ibyaha byo kwica, gufata abagore ku ngufu […]Irambuye
Indege yo mu bwoko bwa ‘cargo Fokker 50’ yari itwaye ibyatsi byitwa ‘khat’ bikundwa cyane n’Abasomali, yagonze inyubako y’ubucuruzi hashize akanya gato igurutse ihitana abantu bane nk’uko bitangaza n’abashinzwe iby’indege muri Kenya. Mu itangaza bashyize ahagaragara riragira riti “Indege yo mu bwoko bwa cargo Fokker 50 yarimo abantu bane yasandaye muri iki gitondo igonze inyubako […]Irambuye
Umwe mu bakuru b’Intara zo mu gihugu cya Kenya witwa Issa Timany akurikiranyweho uruhare mu bitero by’iterabwoba byabereye mu gace kegereye inyanja ka Lamu mu byumweru bibiri bishize byahitanye abantu benshi. Uyu mugabo arashinjwa uruhare rutaziguye mu bitero byahitanye abasivili mu gace ko mu Mujyi wa Lamu gaturanye inyanja kitwa Mpeketoni. Mu byo ashinjwa harimo […]Irambuye
Updated: 27/06/2014: 09AM: Meriam Ibrahim uherutse gutabwa muri yombi kuwa kabiri ku kibuga cy’indege hamwe n’umuryango we bashaka kwerekeza muri Amerika, ubu yongeye kurekurwa nk’uko byemejwe n’umwunganizi we mu mategeko. Ubu we n’umugabo we n’abana bari muri Ambasade ya Leta z’Unze ubumwe za Amerika i Khartoum. Yari amaze iminsi afungiye gukoresha impapuro mpimbano ashaka kuva […]Irambuye
Akayabo k’asaga miliyoni 167 z’ama Euro kagiye gusubizwa igihugu cya Nigeria kavuye muri Liechtenstein, ayo mafaranga ngo ni ayanyerejwe na Sani Abacha wabaye Perezida w’iki gihugu mu myaka ya 1993 – 1998. Leta ya Nigeria yari imaze imyaka isaga 14 yiruka kuri aya mafaranga. Igice cy’amafaranga yanyereje, Nigeria yatangiye kuyaburana mu nkiko kuva mu 2000. Mu […]Irambuye
Abarwanyi bo muri uyu mutwe batangaje kuri uyu wa kabiri ko bashimuse abandi bagore n’abakobwa bagera kuri 60 mu majyaruguru ya Nigeria. Ni inshuro ya gatatu babikoze kuko bwa mbere bashimuse abakobwa barenga 200, nyuma bashimuta abagore 20, ubu batwaye abagera kuri 60. Abagore n’abakobwa 60 ngo bashimutiwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu […]Irambuye
Meriam Ibrahim Ibrahim Ishag wari warekuwe kuri uyu wa mbere yongeye gutabwa muri yombi hamwe n’umuryango we ku kibuga cy’indege cya Khartoum nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters. Abashinzwe umutekano bafashe uyu mugore hamwe n’umugabo we n’abana babo babiri kuri uyu wa kabiri ku kibuga cy’indege. Nta byinshi biratangazwa ku ifatwa ryabo. Uyu mugore w’imyaka 27 […]Irambuye
Nibura abantu batanu baguye mu gitero hafi y’umujyi wa Mpeketoni uherutse kwibasirwa n’ibitero bya Al Shabab, ubwo abantu bitwaje imbunda barasaga urufaya rw’amasasu mu cyumweru gishije bagahitana abantu 60. Inzego z’ubuyobozi ziratangaza ko abantu bafite intwaro bateye ahitwa Witu, muri km 15 km uvuye mu mujyi wa Mpeketoni. Nta mutwe w’inyeshyamba wari wigamba icyo gikorwa. […]Irambuye
Meriam Yahia Ibrahim Ishag w’imyaka 27 yavuzweho cyane ubwo yakatirwaga uwo gupfa tariki 15 Gicurasi kuko yashakanye n’umugabo w’umukilistu binyuranye n’amategeko ya kislam muri Sudan, ubucamanza bwaho bukaba bwategetse ko uyu mugore arekurwa nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Suna. Urukiko rw’ubujurire nibwo bwategetse ko arekurwa kuri uyu wa mbere tariki 23 Kamena. Kumukatira urwo gupfa no […]Irambuye
Peter Mutharika, Perezida mushya mu gihugu cya Malawi, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo yatangazaga abagize Guverinoma ye yashyizemo umwe mu batavuga rumwe na we ukomeye bari bahanganye mu matora yo mu kwezi gushize. Atupele Muluzi, ni umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Malawi, Bakili Muluzi yari yiyamamarije kuyobora iki gihugu nk’umukandida w’ishyaka ‘Front Démocratique […]Irambuye