DRC : FDLR iraregwa gutema abantu n'imihoro n’ibindi bikorwa bibi
Umuryango udaharanira inyungu mu gace ka Lubero urashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi buriho mu Reanda, gukomeretsa abantu 10 ukoresheje intwaro gakondo ahitwa Magelegele, muri km 200 z’Uburengerazuba bwa Butembo (Nord-Kivu).
Muri ibyo bikorwa kandi, inyeshyamba za FDLR zashimuse umuganga wakoreraga muri ako gace ka Butembo.
Perezida w’umuryango udaharanira inyungu muri Lubero, Joseph Malikidogo, ashinja kandi FDLR gukoresha abaturage imirimo y’agahato.
Aya makuru yanahamijwe n’umuyobozi wa Segiteri yitwa Bapère n’abandi bantu benshi batuye mu gace ka Munguredjipa.
Joseph Malikidogo asaba ko igisirikare muri Congo cyakora ibishoboka byose bakongera umubare w’ingabo za FARDC kugira ngo nibura zibashe guhangana n’izo nyeshyamba za FDLR no kugarura ituze muri ako gace kabaye indiri y’abarwanyi.
Mu itangazo ryasohowe n’umuryango udaharanira inyungu muri Lubero bagira bati «Bitewe no guteza umutekano muke n’ibindi bikorwa bibi bya FDLR yongeye kubura ibikorwa byayo mu duce tunyuranye, Sociyeti Sivile muri Lubero irasaba FARDC n’abapolisi gukora inshingano baza gucunga umutekano muri aka gace.»
Joseph Malikidogo avuga ko atangiye kugira impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ryo gushyira hasi intwaro ku bushake byari byatangiwe na FDLR, ariko ubu iakaba ikora ibikorwa bibi binyuranye ku baturage b’abasivile batuye Lubero.
Uyu mugabo akomeza yinubira umutekano muke ushobora kubangamira ibikorwa by’amatora muri ako gace.
Muri Kamena, ingabo za Monusco zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa zari zatangaje ko zihangayikishijwe n’ibikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu byakozwe na FDLR mu duce twa Walikale, Lubero na Rutshuru twose two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Monusco yavugaga ko mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe na FDLR birimo gufata abantu binyuranyije n’amategeko, gusahura umusaruro w’abaturage, gukangisha abantu kubica, gutwika inzu z’abaturage n’iyicarubozo.
RadioOkapi
UM– USEKE.RW
0 Comment
ibikorwa bya fdlr birazwi ko ari abagome kandi bica abantu bagasahura, ni abagome babarwanye
ibyo ni bike! igihe cyose bakiyicumbikiye izabangiriza umutekano niba bifuza kubaho mu mahoro bayikangurire gusubira mu gihugu cyabo kuko bahora biteguye kuyakira mu mahoro ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ni ukubeshya
Comments are closed.