Grace Mugabe ashobora gusimbura umugabo we
Habaye gutungurana muri Zimbabwe ubwo Grace Mugabe yagirwaga umuyobozi w’ishami ry’abagore ry’ishyaka ZANU-PF rya Robert Mugabe, byinjije uyu mugore mu bashobora gusimbura umukambwe Robert Mugabe ubu w’imyaka 90.
Grace Mugabe w’imyaka 49 kwinjira mu itsinda ry’abafata imyanzuro mu ishyaka ZANU-PF byahise bituma yinjira mu nkundura iri muri Zimbabwe yo gusimbura Mugabe uri ku butegetsi kuva mu 1980.
Muri week end ishize nibwo byatangiye kunugwanugwa ko Grace wahoze ari mu banditsi ba Perezida, yaba ashobora kuzasimbura umugabo we Robert.
Rashweat Mukundu inzobere muri Politi muri Zimbabwe avuga ko iki gikorwa cyo kuzamura uriya mugore giteye kwibazaho mu isimburwa rya Mugabe nk’uko bitangazwa na newsday.co.zw
Mu myaka 34 amaze ku butegetsi Mugabe yirinze cyane kugaragaza ushobora kumusimbura, gusa yakomeje ahubwo kwerekana impungenge mu gihe atazaba ahari.
Rashweat Mukundu avuga ko ubu ibintu bikomeye cyane mu ishyaka ZANU-PF kuko imbere muri ryo bari kwibaza ndetse bashobora no kugira ubwumvikane bucye ku uzasimbura Mugabe.
Ati “Hari ibanga rikomeye ku kijyanye no gusimbura kandi nta numwe uzi icyo urundi ruhande ruri gutegura cyangwa rutekereza.”
Mu ishyaka ZANU-PF uruhande rumwe ruyobowe na Vice Perezida Joyce Mujuru urundi ruyobowe na Ministre w’ubutabera Emmerson Mnangagwa zombi zigaragaza guhangayika mu gihe Mugabe atazaba ahari no kwibonamo umusimbura.
Uruhande rundi rwa Morgan Tsvangirai n’ishyaka rye MDC narwo ruracungira hafi kuko runafite abadepite benshi mu nteko, imyanya rwatsindiye mu 2008.
Abari hafi y’umusaza Mugabe bavuga ko kuzamura umugore we Grace mu ishyaka bisa nko gucubya/gucururutsa guhangana kuri hagati y’impande ebyiri muri ZANU-PF.
Dumisani Nkomo umusesenguzi wa Politiki ya Zimbabwe avuga ko kuzamuka kwa Grace ari ukongera urugamba mu guhatanira gusimbura Mugabe, ndetse ko bishoboka cyane ko yaba umusimbura we nubwo ngo bitaba ari byiza ku gihugu cyabo.
Byanze bikunze Mugabe agomba kubona umusimbura kuko imyaka ye no kuzahara k’ubuzima bwe bikomeje kumwugariza. Kumusimbura biri gutuma habamo gucanamo mu bagize guverinoma ndetse no gutuma ubukungu butazamuka, abashoramari bakifata ngo barebe igikurikira.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ko nari narumvise ko Mugabe nta bana agira??!!