Digiqole ad

Mali: Ibisigazwa bya AH5017 byabonetse.116 barimo BOSE bapfuye

Ibisigazwa by’indege ya AH 5017 ya Kompanyi ya Air Algerie yari ihagurutse  Ouagadougou muri Burkina Faso igiye muri i Alger muri Algerie ikaza kubura, byaraye bitoraguwe mu butayu bwo mu gihugu cya Mali. Ibyuma  biyobora indege byatangiye kuyibura  ejo mu gitondo ariko biza gutangazwa ko ishobora kuba yaburiwe irengero ejo ku masaha yo ku gucamunsi . Kubera iyi mpanuka, mu gihugu cya Burkina-Faso bashyizeho icyunamo cy’amasaha 48 mu rwego rwo kunamira Abanya Burkina Faso 27 baguye muri iyi ndege bakaba bataramenya irengero ryabo.

Kompanyi y'izi ndege ubundi ngo ikora ingendo enye mu cyumweru hagati ya Alger na Ouadadougou
Kompanyi y’izi ndege ubundi ngo ikora ingendo enye mu cyumweru hagati ya Alger na Ouadadougou

Iyi ni isanganya ya gatutu y’indege ibayeho mu gihe cy’icyumweru kimwe nyuma y’uko MH17 irashwe muri Ukraine abantu 298 bagapfa, indi ndege muri Taiwan igashwanyagurika 48 bakahagwa, n’iyi yari itwaye abagera ku 116

Mu bagenzi bari muri iriya ndege harimo Abafaransa 51, Abanya Burkina Faso 27,  AbanyaLibani 8, AbanyaAlgerie 6 Abaturage ba Luxembourg 2, AbanyaCanada 5, Abadage 4, UmunyaKameruni 1, Umusuwisi 1, UmunyaNijeriya 1, ndetse n’UmunyaMali 1. Harimo  kandi abakozi harimo n’abapiloti  6 bakomoka muri Espagne.

Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yategetse ingabo z’iki gihugu kujya kuzenguruka agace kose gakikije aho iyo ndege yaguye kugira ngo iperereza ku cyayihanuye rikorwe neza.

Biravugwa ko iyi ndege yaba yaragushijwe no kuguruka mu kirere kirimo umuyaga mwinshi cyane hejuru y’ubutayu bwa Sahara.

Ibiro bye byatangaje ko iyi ndege yashwanyaguritse (desintegration) ariko ntibyatanga ibisobanuro burambuye kuri iyo ngingo.

Ingabo za Burkina nizo zamenye aho iyo ndege yashwanyagurikiye bwa mbere zihita zibimenyesha Abafaransa bari muri Mali.

General Gilbert Diendere wo mu ngabo za Burkina Faso yavuze ko amatsinda agizwe n’ingabo z’Ubufaransa, Brukina Faso na Mali ari gukorana umwete ngo amenye neza icyateye iyi ndege ‘gushwanyagurika’.

Umuturage wo mu gace ka Gossi muri Mali ngo ni we wa  mbere wabonye igice cy’iyo ndege abimenyesha ingabo za Burkina zari hakurya y’umupaka wa Mali.

Yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, The Associated Press, ko yabonye abantu bahiye barakongoka ndetse n’indege igahiduka umuyonga.

Televiziyo ya Mali yavuze ko iyi ndege yahiriye mu mudugudu witwa Boulikessi. Kuvugana n’abapilote b’iyi ndege byatangiye kunanirana nyuma y’iminota  50 imaze kuguruka.

Umupiloti ngo yasabye abamuyoboraga ku butaka ko yakata akagaruka cyangwa bakamuhindurira icyerekezo nyuma y’uko abonye ko mu kirere yari gucamo harimo umuyaga ukomeye kandi urimo umucanga mwinshi.

Ubusabe bwe ngo ntacyo bwagezeho kuko nyuma gato itumanaho ryahagaze.

Ubundi indege za  Air Algerie zikora ingendo kane mu cyumweru hagati ya Ouagadougou na Alger nk’uko bitangazwa na AFP.

Iyi n
Iyi ndege yari ivuye Ouagadougou igeze mu kirere cya Gao muri Mali itumanaho riracika
article-2704018-1FEFC71B00000578-715_624x451
Aha ni muri Taipei aho indegeiherutse gukora impanuka ikica 48 bari bayirimo.
article-2704018-1FEFC61600000578-674_634x592
Ibi ni bimwe mu bice Amerika ivuga ko kunyura mu kirere cyabyo biteye amakenga

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ko zitumazeho abantu

Comments are closed.

en_USEnglish