Uganda yavanyeho itegeko rihana Abatinganyi
01 Kanama – Kuri uyu wa gatanu Urukiko rw’Ikirenga muri Uganda rwavanyeho itegeko ryari riherutse kwemezwa muri iki gihugu ribuza kandi rihana ubutunganyi muri Uganda nk’uko bitangazwa na AFP.
Iri tegeko ryavuzweho byinshi cyane ndetse rikururira Uganda kwikomwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Uganda yafatiwe ibihano birimo guhagarikirwa inkunga yaterwaga n’ibihugu bimwe birimo Denmark, Ubuholandi na Norvege kubera iri tegeko.
Kuri uyu wa gatanu, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga i Kampala yagize ati “iryo tegeko rivanyweho nta gaciro rigifite”, avuga ko ryatowe mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga.
Iri tegeko ryatowe mu Ukuboza 2013, umucamanza yavuze ko ryatowe hatabayeho kuryemeza k’umubare ukenewe w’abanyamategeko.
Iri tegeko ryari ryatowe kuwa 20 Ukuboza 2014 mu nteko ya Uganda, Perezida Museveni arisinya tariki 24 Gashyantare 2014. Nubwo mbere hose ibikorwa by’ubutinganyi bitari byemewe, iri tegeko rihanisha igifungo kirimo burundu ku mugande ufashwe mu busambanyi buhuje ibitsina ndetse n’uwariwe wese ubashyigikira muri Uganda.
Mu gihe cy’amezi atanu ashize gushyingirwa, gukundana cyangwa gufatirwa mu bikorwa nk’ibyo ku bahuje ibitsina byari icyaha gihanwa n’amategeko. Ni nako bimeze mu bihugu bimwe na bimwe bya Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no muri byinshi bigendera ku mahame y’idini ya Islam.
Iri tegeko ryavanyweho ryavuzweho cyane, rinakurura ubwumvikane bucye hagati ya Amerika na Uganda. Icyo gihe Perezida Museveni yihanangirije Perezida wa Amerika Barack Obama kwinjira mu buzima bw’igihugu atayobora.
Perezida Museveni, kimwe ngo n’indi mico ya kinyafrika myinshi, yemera ko ubutinganyi butavukanwa ahubwo ari imico mibi yigwa. Ibi ngo nibyo byatumye asinya ririya tegeko ryavanyweho none.
Kubera iri tegeko Banki y’Isi yahise itinza inguzanyo ya miliyoni 90$ yari agenewe urwego rw’ubuzima. Izindi nkunga ziva mu bihugu bya Amerika n’Ubwongereza nazo zari zakererejwe kugera kuri Uganda, ikenera 20% ku ngengo y’imari yayo, nk’inkunga iva ku mahanga.
Uganda yari yiyemeje ko nubwo ibihugu by’Uburengerazuba byahagarika inkunga yabyo kubera iri tegeko nayo izaguma gukumira ubutinganyi muri Uganda.
UM– USEKE.RW
0 Comment
Mbega inkuru ibabaje itashye mu ijuru. Niba Uganda ikuyeho rwose itegeko rihana ubutinganyi ni ukuvuga ko rwose ubutinganyi bubaye ikintu gisanzwe ku banyayuganda bose ndetse kitabangamiye na gato umuco w’abanyayuganda bose. Abanyafurika tuzageza he kudafata icyemezo,Obama rwose yerekanye ko Afurika iyobowe n’abategetsi abwira ibyo ashatse byose ubundi bakabyemera. Nta kizabuza Obama kwijunduka Museveni kuko Obama ni indyarya cyane. Museveni twari kuzahora tumwibuka nk’intwari y’Afurika yarwanije imico n’ingeso mbi by’Abazungu none birarangiye kabisa. Ubu Afurika irerekeza hehe koko?Gusa nta kundi ubwo Obama yari yatanze Last warning ariko n’ubundi reka tuzarebe amaherezo kuko iki cyemezo cyo kuvanaho iri tegeko ni ikimenyetso cyo gutsindwa ku banyafurika bose. Ndetse ubu bigaragaye ko muri Afurika Colonization ikomeje gahunda zayo nta cyo umuzungu akwiye kwikanga. Ubwo n’abandi basoma iyi nkuru mwamfasha gusesengura niba muri Afurika hazaba demokarasi nk’iyo mu bindi bihugu.
Western Zionist civilisation irarwaye cyane. Ikeneye umuti usharira kuburyo igenda nk’ifuni iheze. Communism? No. Shariya? Yes. Niyo mpamvu aba babwa batinya Islam byasaze.
MURASHUKANA MWABANJE MUGASABA KO RISHYIRWAHO IWANYU MUKAREKA UGANDA RA? MUBANZE MWIMENYE SHA ABAGANDE TUZI IBITUBABAJ.
uburenganzira bwa muntu burubahirijwe. buri wese azabazwa ibye, bityo rero ntawukwiye kubangamira undi agendeye kuri feelings ze. kandi itegeko nubundi usibye kurenganya ntanubwo ari igisubizo cy`ibibazo byose mubona.
MANAYanjye mbega umuntu iyo papa wawe aba we ubu wakabayeho sha?
pede va au diable!!
Ndumva Museveni arebye kure. Aho kugirango Abaturage babure nuburyo bivuza nawe bamuhirike kubutegetsi, yabareka bagatingana ariko ntavanwe amata mu kanwa kandi ntiyice rubanda. Ese ubu ko mu Rwanda bahari bikubuza gusinzira?? Simbishyigikiye nkuko hari nindi mico myinshi ntumva kimwe nabariya ba rutuku ariko budget 60/100 ni ayabo kandi na 40/100 iva mumisoro yumucuruzi wabonye isoko kubera ya 60!!! Ntuzigere utekereza ko umukene ashobora kwigenga mu isi ifite technology nkiyubu. Bantu dufatanyije gukunda umuco wacu mureke tuwuhagarareho twerekana ibyiza byawo ntaho kurwanya, gufunga , kwica byatuzanira akaga tutarabona. Nari nabivuze ko Museveni azisubira cg ingoma ye igashira. Nimukanguke muveubitotsi byinshi mumenye uko isi itegekwa.
Les pauvres ougandais! Ce n.est pas possible ! Le monde est commande depuis in ailleurs plus puissant que ce que l.homme de la rue puisse imminer .illuminatis!
Uko ikibi kirushaho guhabwa intebe ni ko gucungurwa kutwegera ku bemera Imana tuzi ko iki cyari kimwe mu bimenyetso byarimbuye Sodoma na Gomora Isi irarushaho guhembera umujinya w’Imana. Ariko uriya Musaza turamurenganya. Ese ni nde wabuza undi gukora ikiri mu mutima we? Gusa yagaragaje ko adashyigikiye ikibi kandi nibwira ko yabikoresheje Umutima nama we kuruta ko yaba yarabikoreshejwe n’Umwanya afite. Rero ntidushobora kubuza ibibi kugwira kw’isi ibi byongere kwizera ku basenga kuko gucungurwa kwegereje. Naho ubundi ibibi bizarushaho kugwira ndabarahiye!!!!
Rekambabwire basomyi b’umuseke hano ku isi, ndakubwiza ukuri % ukurusha amafaranga abagufite % iyaba Uganda ari nka china, nonerero bavandimwe mureka satani akoreshe benshi nyine hanyuma, abasenga Imana by’ukuri mumenye icyo gukora. dore Umwami Yesu ararushaho kwegereza umunsi we. naho iby’isi byabaye umwanda.
Ndizera ko Abagande badafite uwo muco w’ubutinganyi. Twizere ko n’abazajya babikora bazajya bihishahisha
Western rubbish democracy. Democracy is a cancer. Islam is the answer.
Yooo birababaje pe M7 araganjwe ntabwo yagira ijambo mugihe atarigira nimureke dusenge gusa ibisigaye tubiharire Imana aba mbona mwandika mushyigikira ubutinganyi mbasabiye kwihana kandi nimutihana amaherezo yanyu azababera mabi kurusha gusa isi iyobowe na illiminati kandi igomba gukora Yesu se we ntiyabivuze ngo uragowe wasi we nimuhame hamwe mutegereze ikizava muri ibi Imana irarakaye kandi umujinya wayo uzaba ukomeye gusa abizera mujye kumavi dusenge ntakindi navuga Yesu atube hafi gusa
Museveni yavanyeho itegeko,Mugabe yashyizeho itegeko What? Ingoma zigitugu nuko zikora.
Comments are closed.