Digiqole ad

Cemeroun: Boko Haram yashimuse umugore wa Visi Minisitiri w’Intebe

Abantu bakekwaho kuba abo mu nyeshyamba zo mu mutwe wa kiyisilamu wa Boko Haram ku cyumweru zashimuse umugore wa Visi Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Cemeroun n’umwe mu bayobozi b’abaturage mu cyaro mu bitero bibiri byahitanye abantu 6 mu majyaruguru ya Cameroun nk’uko bitangazwa.

Umuyobozi-winyeshyamba-za-Boko-Haram-Boubakar-Shekau-nabandi-bagenzi
Umuyobozi-winyeshyamba-za-Boko-Haram-Boubakar-Shekau-nabandi-bagenzi

Mu masaha yo mu rukerera 05h00 a.m (04h00 GMT), mu masaha yaho, bagabwe ibitero bibiri icyarimwe mu gace kitwa Kolofota, gaherereye ku mupaka n’igihugu cya Nigeria, ibyo bitero byari bigambiriye umuyobozi w’agace ka Kolofata, Seiny Boukar Lamine, n’urugo rwa Amadou Ali, Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe imikoranire n’Inteko nshingamategeko, nk’uko umwe mu bafitanye isano na Seiny Boukar Lamine yabitangarije AFP.

Uyu muntu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abantu bane barimo umuvandimwe wa Seiny Boukar Lamine bishwe, na ho Boukar n’umugore we n’abana bashimuswe.”

Umwe mu bapolisi bakorera mu gace ibyo byabereyemo, na we utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Boko Haram yashimuse abantu benshi barimo Boukar, umugore wa Visi Minisitiri w’Intebe n’abajandarume ‘gendarmes’ benshi.”

Uwo mupolisi yakomeje atangaza ko abaturage b’abasivile n’abajandarume babiri bane biciwe muri icyo gitero cyitiriwe umutwe wa Boko Haram, ndetse ngo abarwanyi bawo bibye imodoka nyinshi.

Hagati aho hari umupolisi mukuru ukorera mu gace ka Kolofata wari watangaje iby’icyo gitero cy’aho akorera mu masaha yakare mu gitondo ku cyumweru.

Indege z’intamara zagabye igitero ndetse zirasa ibisasu byinshi nyuma y’icyo gitero nk’uko uwo mukuru wa polisi yabitangaje. Nyuma y’icyo gitero cy’indege nta muntu urabasha gutangaza imibare y’ababa bahasize ubuzima.

Ibintu mu majyaruguru ya Cameroun nti byoroshye kuri ubu nyuma y’aho inyeshyamba za kiyisilamu zo mu mutwe wa Boko Haram zikomeje kugaba ibitero ku basirikare n’abasivile.

Kuwa kane abasirikare babiri ba Cameroun baguye mu mirwano yabahuje n’izo nyeshyamba zikomoka muri Nigeria mu gitero zagabye hafi y’umupaka wa Cameroun.

Igihugu cya Cameroun, n’ibindi bihugu byegeranye na Nigeria byakajije ibikorwa byo kurwanya Boko Haram nyuma y’aho uwo mutwe wigambye ko ariwo washimuse abanyeshuri b’abakobwa basaga 200 biga mu gace ka Chibok mu majyaruguru ya Nigeria.

Boko Haram agace ka Kolofata igakoresheje igihe kini nk’ahantu ho gushimutira abantu ndetse ngo ni naho ibonera ibikoresho bya gisirikare ikoresha mu bitero igaba.

Kuva mu 2009, Boko Haram itangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu majyaruguru ya Nigeria, abantu babarirwa mu bihumbi 10 000 bamaze kuhasiga ubuzima, ariko ibikorwa by’uyu mutwe bijya binagera mu bihugu bituranye na Nigeria.

Jeuneafrique

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish