Al Shabab yatsinzwe urugamba – Perezida Sheikh Mohamud
Mu nama iri kubera I Washington DC, ihuza Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) n’ibihugu by’Afurika, Peresida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia yabwiye abo banyacyubahiro ko ingabo z’igihugu cye zifatanyije n’iz’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ‘AMISOM’ bari gutsinda urugamba barwana na Al-Shabab.
Yagize ati “Igice cy’ubutaka bari barigaruriye bari kugitakaza mu buryo bugaragara kandi bwihuse.”
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mbere y’uko iyi nama itangira, uwungirije Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga, witwa Tom Kelly yavuze ko Al Shabab ubu yokejwe igitutu, ikaba yaravanywe mu birindiro byayo.
Uyu muyobozi mukuru mu Biro bya John Kerry ashimira ingufu zagaragajwe na AMISOM n’ingabo za Somalia mu kwirukana Al-Shabab. Yashimiye by’umwihariko ibihugu bya Kenya, Ethiopia, Uganda, Burundi na Djibouti kubera umuhati byashyizeho mu kwirukana Al Shabab.
Akomoza ku bitero bimaze iminsi bigabwa muri Kenya no muri Djibouti, Kelly yavuze ko biriya byerekana intege nke za Al Shabab.
Yabwiye abanyamakuru ko USA yahaye AMISOM miliyoni 500 z’amadolari yo gukoresha mu rugamba rwo guhashya Al Shabab rwatangiye muri 2007. Ingabo za Somaliya zahawe miliyoni 173 z’amadolari yo kuzifasha kubaka ingufu no kunesha Al Shabab. Ingabo zihariye za USA zitwa US Neavy Seals na zo zikomeje gukorera muri Somalia hagamijwe kwica abakuru ba Al Shabab bakoreraga mu gace ka Kisimayo.
Tom Kelly yijeje Kenya ko USA izayiba hafi mu bikorwa byo guhangana n’ibitero Al-Shabab ikomeje kuyigabaho.
The Daily Nation
UM– USEKE.RW