Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri tariki 22 Nyakanga ku kigo cya gisirikare kitwa Camp Col Tshatshi i Kinshasa, amakuru aravuga ko ari itsinda ry’abantu benshi bari bitwaje imihoro bashaka kugera ahabikwa intwaro muri Etat Major y’ingabo za Congo. Batatu muri aba b’imihoro ngo baba bahasize ubuzima. Lambert Mende uvugira Leta […]Irambuye
Mu nama iri kubera Brazaville muri Congo yatangiye kuri uyu wa mbere igamije kureba uko ikibazo cya Seleka na Anti Balaka cyakemurwa mu mahoro, Umutwe ugizwe n’Abarwanyi biyitirira idini ya Islam wa Seleka wasabye ko igihugu cya Centrafrique bagicamo kabiri, igahabwa igice kimwe. Abasesengura ibintu bavuga ko aya ari amayeri yo kugira ngo Seleka ibone […]Irambuye
Ku wa mbere ni bwo byatangajwe ko umujyi wa Damboa, uri muri leta ya Borno, wigaruriwe n’inyeshyamba za kisilamu zo mu mutwe wa Boko Haram. Igitero gikomeye cyaguyemo abantu benshi ngo izo nyeshyamba zakigabye mu mpera z’iki cyumweru gishize. Abaturage benshi b’abasivile barishwe abandi 15 000 bazinga utwabo bahungira ahantu hanyuranye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa […]Irambuye
Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, Abakongomani 20 bakekwaho kuba inyeshyamba baratangira kuburana kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nyakanga 2014, mu mujyi wa Pretoria. Aba bantu bose ni abo mu mutwe witwa UNR, (Union des nationalistes pour le renouveau). Aba bantu bafashwe mu mwaka ushize nyuma y’iperereza ry’igihe kirekire ryakozwe na Polisi y’Afurika y’Epfo igenzura […]Irambuye
Imibare itangwa n’abashinzwe ubuzima mu gace ka Lamu ahitwa Witu iragaragaza ko mu bantu 7 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’amasasu yarashwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryakeye ubwo yarasiraga Bisi y’Ikompanyi Tahmeed Coach irimo abagenzi, bane muri bo bari abapolisi. Umwe mu bakuru ba Police muri kariya gace utatangajwe izina yavuze ko batatu muri aba […]Irambuye
Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch uratangaza ko abapolisi hamwe n’abakozi ba Leta mu gihugu cya Uganda bahohotera abana baba mu mihanda. Aba bana ngo Police ibakubita ikoresheje intsinga, bamwe ikabajyana kubafunga abandi ikabaka ruswa. Izi nzego kandi zirashinjwa gufata ku ngufu aba bana, baba abakobwa cyangwa abahungu. Uyu muryango wasabye Leta ya […]Irambuye
Gutwara no gukoresha abantu ibinyuranye n’ubushake bwabo byaba biri gufata indi ntera muri aka karere. Abanyeshuri biga muri za Kaminuza ngo bari gushukwa bakajyanwa hanze bizezwa akazi keza bakisanga bakina “pornographie”. Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri muri Makerere University i Kampala yabwiye radio y’Abaholandi ishami rya Africa uko bajyanywe muri Kenya, bizezwa akazi keza, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Papa Francis yakiriye iwe i Vatican bamwe mu bahohotewe bakiri abana n’abapadiri, ndetse anabasaba imbabazi. Ni ubwa mbere iki gikorwa kibayeho kuva uyu mugabo yatorerwa kuyobora kiliziya gatolika ku Isi, bamwe banavuga ko igikorwa nk’iki ari ubwa mbere kibaye mu mateka ya kiliziya gatolika. Aba Papa yakiriye ni abaturutse mu bihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu, ibyihebe bya Al-Shabab byagabye igitero ku Nteko ishinga amategeko ya S0maliya byica abantu bane. BBC itangaza ko ibi byihebe byakoresheje imodoka itezemo bombe,byahagaritse hafi y’irembo rinini ry’Inteko nyuma umurinzi akarasa umwe mu bari bayihagaritse aho, ibisasu bihita biturika. Umwe mu bayobozi bakuru ba Al Shabab yashimiye ibyo byihebe ku bikorwa ‘bikomeye’ […]Irambuye
Robert Mugabe Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe uherutse gutsindira uyu mwanya umwaka ushize ku majwi 61%, ubwo yahatanaga na Morgan Tsvangirai, yasabye Abazungu kureka umwuga w’ubuhinzi mu gihugu cye bakareka Abirabura bagahinga ubutaka bwabo. Yagize ati: “ Twavuze ko nta muzungu ufite uburenganzira k’ ubutaka bwacu, ko bagomba kugenda.” Ishyirahamwe ry’ abahinzi muri Zimbabwe rivuga rihangayikishijwe […]Irambuye