Raporo yasohowe n’Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ibizamini,Uganda National Examination Board(Uneb) ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye bamwe na bamwe nta bumenyi buhagije bafite mu byo bigisha. Iyi raporo yamuritswe na Mr Amos Opaman, wo muri Uneb yerekana ko abarimu bigisha Icyongereza, Ibinyabuzima n’Imibare nta bumenyi buhagije bafite kandi ngo […]Irambuye
Indwara bavuga ko hataramenyekana ikiyitera imaze kwica abantu 18 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta yitwa Ondo. Inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu ndetse no mu mahanga zihangayikishijwe n’iyi ndwara itaramenyekana. Mu bimenyetso biyiranga harimo kuribwa umutwe cyane, guta ibiro, kutabona neza, hanyuma umurwayi akitaba Imana mu gihe cy’amasaha 24 akurikiraho. Ibi bimenyetso byatangiye […]Irambuye
Mu kiganiro Pierre Buyoya yahaye ikinyamakuru Burundi Iwacu yavuze ko byaba byiza habayeho ibiganiro ku mpande zombi kandi Perezida Pierre Nkurunziza ntiyiyamamaze kuko byakurura indi ntambara mu Burundi. Pierre Buyoya nk’umuntu wasinye bwa mbere amasezerano y’Arusha mu izina rya Guverinoma y’Uburundi asanga hatabayeho ibiganiro mu mahoro kandi bikumvisha President Pierre Nkurunziza ko yareka kwiyamamariza Manda ya […]Irambuye
Aba bantu 15 000 bo mu gace kitwa Nyunzu mu bilometero 190 uvuye ahitwa Kalemie, mu Ntara ya Katang abahunze inyeshyamba. Abasirikire ba MONUSCO bari basuye aka gace mu mpera z’iki cyumweru nibo basanze izi mpunzi z’imbere mu gihugu zarahunze inyeshyamba nk’uko bitangazwa na Radio Okapi. Bigaragaye nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize muri aka gace hari […]Irambuye
Hashize iminsi muri Africa y’epfo hari amakimbirane hagati ya ba kavukire n’abimukira, aba mbere bashinja aba kabiri ko baje kubanyunyuza imitsi kuko ngo aribo bafite akazi keza muri kiriya gihugu. Ibi byatumye ba kavukire badukira amaduka baratwika, ayandi barayasahura, ndetse bica abantu batandatu bamwe babatwitse, abandi babicishije imihoro n’amacumu. Abarokotse bahungiye muri za stade no […]Irambuye
Mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, haravugwa ko inzego ebyiri zishinzwe ubutasi bwa Giporisi arizo the Criminal Investigations and Intelligence Directorate (CIID) hamwe na Special Operations Unit( SOU)n’izindi ziri guhurira ku bibazo runaka ziri gukoraho iperereza bigatuma zitabyumvikanaho kandi ibi bishobora guha urwaho abagizi ba nabi. Mu minsi ishize Gen Kale Kayihura ukuriye Police ya […]Irambuye
President wa Africa y’epfo, Jacob Zuma yemeza ko kuba hari abaturage bo mu gihugu cye bahohotera abimukira, bamwe bakabica binyuranyije n’amahame mbonezamuco agenga abatuye Africa y’epfo. Yabivuze nyuma y’uko asubitse uruzinduko ry’akazi yari afite muri Indonesia kubera ibikorwa bibi byibasiye abanyamahanga bikorwa na bamwe mu batuye Africa y’epfo. Aba banyafrika y’epfo bakora ibi bavuga ko babuze akazi […]Irambuye
Abagabo bagera kuri 15 bakomoka muri Africa y’Iburengerazuba biganjemo abo mu idini ya Islam batawe muri yombi bakigera mu mujyi wa Sicile mu gihugu cy’Ubutaliyani (Italy) ku wa kane, aho abatangabuhamya babashinja kuroha impunzi bagenzi babo 12 babahoye ukwemera kwabo nyuma y’impaka zavutse bageze mu Nyanja ya Méditerranée, nk’uko bitangazwa na Polisi mu mujyi wa […]Irambuye
Abantu bagera kuri 30 kuwa gatatu tariki 15 Mata bashimutiwe ahitwa Rwindi muri Rutshuru mu Ntara Kivu ya Ruguru. Abashimuswe bari mu modoka abantu ivuye ahitwa Kibirizi igana Goma. Abarwanyi ba FDLR nibo abatuye aho bavuga ko babatwaye aba bantu nkuko bitangazwa na Radio Okapi. Ibi ngo byabaye mu gitondo ahagana saa yine aho abarwanyi […]Irambuye
Urubyiruko rugize umutwe w’Imbonerakure mu Burundi rurasaba Umukuru w’igihugu cyabo Peter Nkurunziza gusobanura neza aho ahagaze ku kibazo cya manda ya gatatu bivugwa ko ashaka kuziyamamariza, Abarundi bakaba batayivugaho rumwe. KFM, yavuze ko muri iki gitondo aribwo umwe mu bagize Imbonerakure, mu izina rya bagenzi yasabye ko Perezida Nkurunziza avuga niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza bityo […]Irambuye