Ambasade ya USA muri Uganda yaburiye ubutegetsi bwa Uganda ko bUshobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu minsi iri imbere kandi ngo bizibasira umurwa mukuru, Kampala. Amakuru USA ifite avuga ko ibyihebe bizibasira ahantu hakunda guteranira abanyamahanga cyane cyane Abanyamerika. Muri iri tangazo hari aho banditse bati: “ Kubera amakuru dufite avuga iby’ibi bitero hari ibikorwa twari […]Irambuye
Ejo nibwo President Jakaya Kikwete na mugenzi we w’Uburundi Pierre Nkurunziza bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ya gari ya moshi itatu izabahuza na DRC mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane. Uyu muhango wabereye Dar es Salaam ku kicaro cy’ikigo Tanzania Railway Limited (TRL). Biteganyijwe ko ibicuruzwa bizajya biva Tanzania bikajya ku mipaka y’Uburundi […]Irambuye
Amakuru atangwa n’abaturage babibonye bavuga ko mbere y’uko abarwanyi ba Boko Haram bava mu gace ko mu majyaruguru ya Nigeria kitwa Damasak ngo banyaze abana babarirwa muri 500. Kugeza ubu yaba Boko Haram cyangwa abategetsi ba Nigeria nta ruhande na rumwe ruremeza niba ibivugwa n’abaturage ari ukuri. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byemeza ko abashimuswe babarirwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nyuma ya sa sita ku isaha y’I Kampla President Museveni yakiranye urugwiro umufasha w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi. Jacqueline Mbabazi ukuriye urugaga rw’abagore bagize ishyaka riri ku butegetsi bari bahuriye mu nama ngarukamwaka yari yabereye muri Hotel Imperail Royale yari yabanje guhezwa hanze y’icyumba cyaberagamo inama n’abashinzwe umutekano wa President […]Irambuye
Itsinda ritegura Inama mpuzamahanga y’ibihugu bituriye Uruzi rwa Nile yagize Perezida Kagame umuntu w’umwaka wa 2015 kubera uruhare yagize mu gushyiraho Politike ziteza imbere ikoranabuhanga mu buyobozi (e-governance) mu bihugu bisangiye urwo ruzi. Dr Sherif El Khereby umwe mu bagize iri tsinda ku wa mbere tariki 23 Werurwe, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Paul Kagame agizwe umuntu […]Irambuye
Hari hamaze iminsi Abarundi bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta hamwe n’imiryango itandukanye igize sosiyete sivile babuza Pierre Nkurunziza uyobora Uburundi kuzongera kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu. Kuri uyu wa 23, Werurwe inteko rusange y’ishyaka Cnn-Fdd yemeye ko Nkurunziza ariwe urarihagararaira muri ariya matora. Député Joseph Ntakarutimana,wungirije umukuru w’ishyaka yabibwiye ejo itsinda ry’ishyaka ANC riyobora […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida wa Tanzania wacyuye igihe, Benjamin Mkapa ni we wafunguye aha hantu hiswe Nyerere Resource Centre (NRC) mu mujyi wa Dar es Salaam, aho niho hazajya hatangirwa ibitekerezo ku bantu bigeze kuyobora iki gihugu. Iyi ngoro yitiriwe Nyerere, yubatse iruhande rwa Komisiyo ya Siyansi n’Ikoranabuhanga (COSTECH). Aha hantu kandi hazajya hafasha abayobozi bacyuye […]Irambuye
Abantu bane bafite ijambo rikomeye muri Politiki y’Africa y’epfo barashinjwa kuba ba maneko ba Central Intelligence Agency(CIA), ibi bikaba ari Ibiro by’ubutasi bya USA. Aba bose uko ari bane nta numwe ucana uwaka na President Jacob Zuma. Uw’ingenzi muri aba ni Julius Malema ukuriye ishyaka riharanira ubwigenge mu by’ubukungu ry’Abanyafrica y’epfo(Combattants pour la Liberté économique). […]Irambuye
Updated: Imibare itangazwa na Police ya Tunisia iragaragaza ko kugeza ubu abantu 22 aribo bamaze kwitaba Imana bazira amasasu yarashwe n’ibyihebe guhera ejo mu ma sa sita z’amanywa i Tunis muri Tunisia, hafi y’Ingoro ishinga amategeko. Abagabo batatu bambaye gisirikare nibo bagabye icyo gitero. Abafashwe bunyago ngo bafungiraniwe mu cyumba k’iriya nzu ndangamurage. Muri aba bishwe cumi […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cya Senegal, Macky Sall yabwiye abanyamakuru ko hari gutegurwa Kamarampaka yo gusaba abaturage niba bitaba byiza bagabanyijeho imyaka kuyo umukuru w’igihugu yamaraga ku butegetsi, bityo bikabera abandi bayobozi muri Africa urugero rwo kutizirika ku butegetsi. Sall yabwiye abanyamakuru ko ibyo yifuza nibiba, igihugu cye kizaba ari intangarugero mu bihugu by’Africa no kw’Isi mu […]Irambuye