Police ya Uganda iravuga ko yaraye iburijemo igitero cy’ibyihebe cyari kugabwa kuri Kaminuza ya Busitema. Police ivuga ko iki gitero cyari cyateguwe n’umwe mu bantu bakorera Al Shabab muri Uganda witwa Abdul Karim. Fred Enanga uvugira Police ya Uganda yabwiye abanyamakuru ko uyu wafashwe akomoka muri Somalia yari yahaye umwe mu banyeshuri amafaranga menshi ngo […]Irambuye
Kenya yemeza ko yasabye Umuryango w’abibumbye gucyura abaturage bakomoka muri Somalia babayo bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka kubera kubakekaho guha umusanzu ibyihebe bya Al Shabab byagabye ibitero kuri Kaminuza ya Garissa Itangazo rya Leta rivuga ko Vice President wa Kenya William Ruto yemeza ko igihugu cye cyasabye UN kuba yacyuye Abanyasomalia bitarenze amezi atatu ari […]Irambuye
Aba bagabo bemejwe n’umuryango w’Africa yunze ubumwe kugira ngo bazabe bari mu Burundi kuri uyu wa mbere taliki ya 17, Mata bayoboye itsinda rizafasha Abarundi kureba uburyo bakumvikana ku kibazo cyo kungera kwiyamamaza kwa President Pierre Nkurunziza kimaze iminsi cyarabaciyemo ibice. Quet Kitumire Masire yahoze ayobora Botswana naho Bakili Muluzi we yayoboye Malawi. Mu minsi […]Irambuye
Ubwo Papa Francis yabwiraga President Museveni ko ateganya kuzasura Uganda, byateye abantu ibyishimo. Ariko ubu bamwe batangiye kugwa mu kantu bamaze kubona ko imyiteguro yo kuzamwakira izasaba ko basora Miliyari eshanu z’amashilingi y’inyongera ku misoro isanzwe. Nk’uko bigaragara mu nyandiko mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yemejwe n’Inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize, abasora bazishyura imisoro ingana na […]Irambuye
Nyuma y’uko Al Shabab ikoze ibara ikica abantu 148 nk’uko inzego za Leta ya Kenya zibyemeza, ibinyamakuru byinshi byo ku Isi byavuze kuri iyi nkuru. Nubwo ari uko bimeze, ariko Ishami rya Radio y’Abongereza BBC rishinzwe Africa, ubuyobozi bwa Kenya bwaryiyamye buryihanangiriza kutongera gushinyagurira abahuye n’ibyago kubera inyandiko ryashyize ku ipajeya facebook yaryo y’uko ngo […]Irambuye
Police ya Uganda yasohoye itangazo rivuga ko umuntu wese uzerekana aho uwishe Umushinjacyaha mukuru wa Ugada Joan Kagezi aherereye cyangwa andi makuru yose yatuma atabwa muri yombi, azahembwa miliyoni icumi z’amashilingi akoreshwa muri Uganda. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Police ya Uganda, Fred Enanga wavuze ko uwamubona wese ashobora guhamagara kuri 0718300753, 0715411674, 0713881764, 0712667705 na […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Micheal Juskin ufite imyaka 100 y’amavuko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe ahita nawe yiyahura. Umugore we wari afite imyaka 88 y’amavuko yitwaga Rosalia yishwe ubwo yari aryamye asinziriye mu nzu yabo iba ahitwa Elmwood Park, muri New Jersey. Umugenzacyaha Molinelli avuga ko bapfuye imitungo bari bafite n’ibibazo by’urugo batumvikanyeho. Juskin […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu ubwo ibyihebe byo muri Al Shabab byagabaga igitero cyahitanye abanyeshuri, abarimu n’abakozi muri Kaminuza ya Garissa, umwe mu banyeshuri witwa John Mwangi Maina wari ufite imyaka 20 y’amavuko amaze kwibuka ko mu bantu ibyihebe byari byabujije gusohoka harimo umukobwa yakundaga, yavuye aho yari yihishe asubirayo ngo arebe ko yafasha umukunzi gucika […]Irambuye
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, President Uhuru Kenyatta abwiye Inteko ishinga amategeko ko atazihanganira abayobozi bamunzwe na Ruswa, ubu yashinze Guverineri w’Umujyi wa Nairobi Evans Kidero kwirukana abayobozi bose bagaragajwe muri raporo y’ushinzwe imari ya Leta ndetse n’abandi bose bavuzweho kwikanyiza no kutorohera abandi bakorana bose bagomba kwirikanwa. Imwe mu mpamvu zarakaje President Uhuru […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yasabye ko abayobozi bakuru bose bashinjwe kurya ruswa bakwegura. Mu ijambo rye rigamije gusobanura uko igihugu gihagaze, yagejeje ku Nteko ishinga amategeko ya Kenya kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe, Kenyatta yasabye abayobozi bakuru bashyizwe muri Raporo ya Komisiyo ishunzwe imyitwarire no kurwanya Ruswa ko bakwegura, iperereza rigakurikiraho. […]Irambuye