Digiqole ad

Burundi: Imbonerakure zirasaba Nkurunziza ibisobanuro

 Burundi: Imbonerakure zirasaba Nkurunziza ibisobanuro

Nubwo imbonerakure zishinjwa na bamwe gukorana n’Ubutegetsi, ubu zirasaba Nkurunziza kwerura akavuga uruhande aherereyemo

Urubyiruko rugize umutwe w’Imbonerakure mu Burundi rurasaba Umukuru w’igihugu cyabo Peter Nkurunziza gusobanura neza aho ahagaze ku kibazo cya manda ya gatatu bivugwa ko ashaka kuziyamamariza,  Abarundi bakaba batayivugaho rumwe.

Nubwo imbonerakure zishinjwa na bamwe gukorana n'Ubutegetsi, ubu zirasaba Nkurunziza kwerura akavuga uruhande aherereyemo
Nubwo imbonerakure zishinjwa na bamwe gukorana n’Ubutegetsi, ubu zirasaba Nkurunziza kwerura akavuga uruhande aherereyemo

KFM, yavuze ko muri iki gitondo aribwo umwe mu bagize Imbonerakure, mu izina rya bagenzi yasabye ko Perezida Nkurunziza avuga niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamaza bityo bakamenya uko babyitwaramo.

Yemeje ko niba Nkurunziza atababwiye aho ahagaze kuri iyo ngingo, bazareka gukomeza kumushyigikira kuko ngo bitaba biri mu nyungu z’abaturage.

Ibi uriya musore yabivuze mu gihe mu Burundi hakomeje kuba ubwoba bw’uko havuka intambara nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu azaba muri Kamena uyu mwaka.

Abarundi 4000 bamaze kugera mu Rwanda bahunga, abenshi muri bo bemeza ko batinya ko ubuzima bwabo bwazajya mu kaga  mu gihe cy’amatora.

Hari n’ibihugu byasabye abaturage babyo baba i Burundi kuhava, muri byo harimo Ubuhinde bwavuze ko abaturage babwo bagomba kujya mu bindi bihugu byo muri aka karere mu gihe bagitegereje kureba uko ibintu bizagenda.

Imbonerakure ni bantu ki?

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko abasore bagize Imbonerakure ari bamwe mu bahoze ku rugamba mu ishyamba ubwo ishyaka CNDD-FDD (Conseil national pour la défense de la démocratie-Forces de défense et de la démocratie).

Aba barwanye urugamba bari kumwe na Peter Nkurunziza, ubu bishyize hamwe nk’umutwe wo kwitabaza igihe bibaye ngombwa. CNDD-FDD ubu ni yo ifite ubutegetsi mu Burundi.

Muri Raporo ya Human Rights Watch yasohotse muri Kamena 2010 ku ipaji ya 16, bavuga ko Imbonerakure zigizwe n’abantu bari hagati y’imyaka 18 na 39.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (Ligue des droits de la personne dans la région des Grands Lacs, LDGL) cyemeza ko Imbonerakure ziba mu duce twinshi tw’u Burundi. Ibi kandi byemezwa n’urubuga rwa Internet Burundi Iwacu mu nyandiko yo ku itariki ya 30 Nyakanga 2012.

Amakuru tutakwemeza neza avuga ko abenshi mu bagize Imbonerakure batize kandi ngo n’abize nta kazi bafite. Mu bikorwa bakora ngo harimo kurebera Leta abantu bose bashobora guhungabanya ubutegetsi, bakabaca intege ndetse bakabakubita.

Bamwe ngo bakoreshwa mu kwica abatavuga rumwe na Leta nk’uko Human Rights Watch mu ishami ryayo ry’Icyongereza mu nyandiko yitwa political killings yo muri Kamena 2012, ku ipaji ya 72 babivuga.

Biragoye kwemeza niba abategetsi aribo baha amabwiriza Imbonerakure yo gukora ibyo zishinjwa gukora.

Raporo y’inzobere za UN yasohotse ku itariki ya 29 Nzeri 2010, ku ngingo ya 12, yemeza ko bamwe mu Mbonerakure bakorana n’abategetsi ndetse n’ishami ry’ubutasi bwa gisirikare (Service National de Reseignement) mu gufata abantu runaka.

Gusa kugeza ubu nta muntu wo mu Mbonerakure urerura ngo avuge ko bakorana na Leta mu buryo butaziguye.

Source: Commission d’immigration et du statu du refugié du Canada

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ugly sight. Lost youth. People never learn from history

    • IMBONERAKURE = INTERAHAMWE zamaze abatutsi mu Rwanda, ubwo rero BARUNDI murabe maso murugarijwe Imbonerakure zifite abo zihiga.

  • uku niko INTERAHAMWE zamaze abantu mu RWANDA zatangiye. ngaho nibakomeze bashyigikire,nzaba ndora.

  • Izo mbonerakure Zizakora Akantu Muzabibona == Ni Gute C Ubundi Uwo Mugabo Atavaho Ngo Hajyeho Abandi Uretse Kwikanyiza Umutwe Mumafuti Na Mushuti we Bijanditse 4 Nothing.

  • Imbonerakure ni interahamwe na fdlr!!!Muririrwa mubaza ngo ni bantu ki///Barazwi

  • Mu bigaragara aba nta nu rugamba babasha, habuze gusa abahungu bitangira uburundi ngo babe imfura botse ikibatsi cy’umuliro izi mbonerakure mbi.

  • aba ni babi cyane ahubwo babitondere kuko biza ni ruto niruto

Comments are closed.

en_USEnglish