Digiqole ad

Uko Buyoya abona ikibazo cya Manda ya Gatatu mu Burundi

 Uko Buyoya abona ikibazo cya Manda ya Gatatu mu Burundi

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi asanga bitazorohera Mkapa ariko akwiye kubiha igihe kinini

Mu kiganiro Pierre Buyoya yahaye ikinyamakuru Burundi Iwacu yavuze ko byaba byiza habayeho ibiganiro ku mpande zombi kandi Perezida Pierre Nkurunziza ntiyiyamamaze kuko byakurura indi ntambara mu Burundi.

Nk'umuntu wasinye amasezerano ya Arusha, Buyoya yemera ko nta manda ya gatatu k'Umukuru w'igihugu yemewe
Nk’umuntu wasinye amasezerano ya Arusha, Buyoya yemera ko nta manda ya gatatu k’Umukuru w’igihugu yemewe

Pierre Buyoya nk’umuntu wasinye bwa mbere amasezerano y’Arusha mu izina rya Guverinoma y’Uburundi asanga hatabayeho ibiganiro mu mahoro kandi bikumvisha President Pierre Nkurunziza ko yareka kwiyamamariza Manda ya gatatu kuko hazakurikiraho intambara nk’iyo igihugu cyahozemo mbere y’uko ariya masezerano asinywa.

Uyu mugabo wahoze ayobora Uburundi avuga ko we ubwe yashyize umukono ku masezerano ya Arusha ku italiki ya 28 Kanama 2000 kandi ngo ingingo ya 7 ivuga ku bya manda ko isobanutse neza cyane k’uburyo nta mpaka yagombye kugirwaho.

Yagize ati: “ Iyi ngingo yerekana ko manda y’Umukuru w’igihugu imara imyika itanu, hanyuma akaba yakongera kwiyamamariza indi manda rimwe gusa.

Ingingo ya 96 y’Itegeko Nshinga ngo yemera ko Umukuru w’igihugu atorwa binyuze mu matora rusange ataziguye.

Pierre Buyoya yongeraho ku kubera impamvu runaka zidasanzwe, Itegeko Nshinga mu ngingo ya 302 riteganya ko Umukuru w’igihugu ashobora gutorwa n’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi kugira ngo ayobore inzibacyuho.

Ngo iriya ngingo ivuga ko bibiri bya gatatu ari byo byemeza uwatsinze ayo matora aba adasanzwe.

Buyoya yemeza ko rwose itegeko ritomoye( risobanutse) neza, ko nta muntu wemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri kuko ngo byanditswe neza mu masezerano ya Arusha ku ipaji ya 35.

Abajijwe icyaba kihishe inyuma y’uko gushaka guhindura Itegeko nshinga, Pierre Buyoya yasubije ko ntacyo azi ariko yemeza ko muri Politike habamo igitutu cyinshi bityo ko bamwe bashobora kuvuga ko babishaka kubera impamvu imwe cyangwa iyindi.

Ati “ Uko bimeze kose ariko abantu baba bagomba kwicara buri wese akumva mugenzi we bakumva icyo bakwemeranyaho cyatanga amahoro mu bantu”

Buyoya avuga ko kugeza ubu Urukiko rurengera Itegeko nshinga (La Cour constitutionnelle ) rutarebwa n’iki kibazo kuko ngo kitareba amategeko ahubwo kiri politike bityo ko kigomba gukemurwa n’abanyapolitike ubwabo.

Umunyamakuru yamubajije uwo abona wahuza impande zombi zitumva ibintu kimwe kuri iki kibazo, Buyoya asubiza ko ubu nta muhuza Abarundi bakeneye ahubwo ko bo ubwabo bakwiyumva bakubahiriza Itegeko nshinga ryabagejeje ku mahoro bashatse kuva kera.

Yavuze ko abahunga bajya mu bihugu nk’u Rwanda babikora kubera kumva ibyo abahanganye bavuga, ngo baterwa ubwoba no kumva ibivugwa.

Asaba abayobozi kutabuza abahunga guhunga ahubwo bagacyaha ababatera ubwoba butuma bahunga.

Abajijwe icyo yakora aramutse asabwe gushyira ibintu mu buryo mu Burundi akaba yaba umukuru w’igihugu nk’uko byagenze muri 1996 ubwo yakoraga Coup d’etat, Buyoya yavuze ko ibihe byahindutse ko ubu amateka yo guhirika ubutegetsi yagiye nka nyomberi, ko ‘intwaro rusange’ ( democratie) ariyo igezweho kandi igomba gushyigikirwa.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ku byerekeye uburundi, ntawukwiye guha undi isomo kuko BUYOYA nawe atari miseke igoroye.

    Abarundi bose bakwiye kwiyumvisha ko mbere na mbere bashyira imbere amahoro, bakareka indonke ku giti cyabo. Abanyapolitiki banyuranye nibo barimo kwenyegeza umuriro bagatuma abaturage bahunga.

    Perezida Nkurunziza yari akwiye kwicarana n’abo banyapolitiki bagashakira umuti ikibazo bafite. Bose barimo gushaka kurwanira ubutegetsi, bakirengagiza inyungu z’abaturage.

    • Ibyo uvuga biri vague! Inama utanze se ni iyihe? Kwiyamamariza mandat ya 3 cyangwa? Kuganira n’abanyapolitiki se ni iyihe ngingo bazaganiraho?????

      • Bella,
        Ntukiyemere bigeze aho. ubwo se wowe nyirandabizi niyihe nama utanze?

  • Igitekerezo n’impanuro vya former President Buyoya nibyiza pe. Current President P. Nkurunziza nange namugira inama yo kumva ibyifuzo by’abanyagihugu no kubahiriza Itegeko Nshinga nkuko ryashyizweho n’abanyagihugu.

  • Nkurunziza nagende kuko aho yicaye iyo bataganira ngo ajyeho ntanuwari kumumenya.Amaze imyaka 10 natange uwo muco mu Burundi wo kuva ku butegetsi nyuma y’imyaka 10 none ashaka gufata 15? natabwo aziko arimyinshi? Kandi arabonako kutagenda biteza umutekano muke mu karere bityo na Kabila na Kagame ntibazagenda.

  • Bisero,ntabwo ikibazo cyakemuka aruko abanyagihugu baretse guhunga ahubwo Nkurunziza nk,umuntu witwako asenga nareke kwihambira kubutegetsi areke abandi bayobore maze arebeko hari umunyagihugu wongera guhunga.Erega menyako abanyagihugu,batamwiyumvamo impamvu bahunga,nuko bumva Nkurunziza agiye kubateza intambara kubera gukunda ubutegetsi ubworero nareke gutukisha Imana.

  • Buyoya komereza aho uri munzira yo kubanisha abarundipe ariko atura uvuge ikiza gukurikira izimpaka Nkurunziza naramuka atemeye kurekura ubutegetsi.

  • BUYOYA RASHAJE ARACYAFITE BYA BITEKEREZO BYA KERA NAREKE NKURUNZIZA AYOBORE. NAHO ABAHUNGA NYINE NIBARIYA BA NYEPOLITIQUE BARI MO KWATSA UMURIRO.

  • Buyoya se iki kindi yavuga !!!

    Yatanze abatutsi umunsi arekura ubutegetsi adasize ateguye uko bizakomeza abuha izi nyamaswa zigiye kurimbura bene wacu yo kagwabira naceceke.

Comments are closed.

en_USEnglish